GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA ABATURAGE GUTERA IKIRENGE MU CY’INTWARI Z’IGIHUGU MU MIKORERE YABO YA BURI MUNSI

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, yabigarutseho kuri uyu wa kane ku itariki ya 01 Gashyantare 2023, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ibirori byabereye ku Mulindi w'Intwari mu Murenge wa Kaniga.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, nyuma yo gushimira Intwari z’Igihuguku bikorwa byiza byo kwitangira Igihugu n’Abanyarwanda byaziranze, Guverineri Nyirarugero yasabye abaturage b’ingeri zose, abakuru n’urubyiruko, kuzifatiraho urugero bagaharanira kuba intwari mu mikorere yabo ya buri munsi. Yabasabye kandi gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no kubyongera mu bwiza no mu bwinshi, gukunda indangagaciro z'umuco nyarwanda no kuzubahiriza, kurangwa no gukora cyane kandi hagakorwa umurimo unoze, gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda no guharanira guteza imbere imibereho yabo n'Igihugu muri rusange.

Agaruka ku rubyiruko ku buryo bw’umwihariko, Guverineri Nyirarugero yarusabye, gukunda Igihugu, kwiga neza, gukunda umurimo no guhanga udushya hagamijwe kugira uruhare mu iterambere ryabo ubwabo n’iry’Igihugu muri rusange, kwitabira gukorera mu Makoperative ndetse no kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.

Mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti, “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”, Depite Ndoriyobijya Emmanuel, na we wari mu bifatanyije n’Abanyagicumbi muri ibyo birori,  yibukije abyitabiriye ibyiciro by’Intwari z’Igihugu, ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi n’ibikorwa by’ubutwari byaziranze maze aboneraho no kubasaba kuzifatiraho urugero mu bikorwa byabo.

Ibyo birori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu mu Karere ka Gicumbi, byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, mu cyiciro cy’abagore n’abagabo, gutanga inka ku miryango ibiri yo mu Murenge wa Kaniga, uwa Tuyizerimana Jean Baptiste na Tumwesigye Phocas , guha amata abana bato mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, guha ibiribwa imiryango itishoboye ndetse n'imbyino zitandukanye.

Twabamenyesha ko mu bandi bitabiriye ibyo birori, barimo Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru, Maj Gen Eric Murokore, abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Gicumbi, Inzego z'Umutekano, Abajyanama mu Nama Njyanama y'ako Karere n'abaturage baturutse mu Mirenge itandukanye ikagize.