GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA ABATURAGE GUHINDURA IMYUMVIRE KU BIJYANYE N'ISUKU, BITYO BAKARANGIZA BURUNDU IKIBAZO CY'ISUKU NKE GIKUNZE KUVUGWA MU NTARA Y’AMAJYARUGURU
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabisabye abaturage kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Werurwe 2022, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe isuku n'isukura muri iyi Ntara, aho iki gikorwa cyatangirijwe mu Kagari ka Nyonirima, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, kikaba cyibanze ku gusukura imihanda y'imigenderano no gukora isuku mu ngo za bamwe mu baturage zifite umwanda.

Guverineri Nyirarugero yatangaje ko iki gikorwa ari ubukangurambaga bugamije gukangurarira abaturage b'iyi Ntara kwimakaza umuco w'isuku, haba iyo ku mubiri, aho batuye, aho bagenda ndetse n'aho bakorera. Yavuze ko n'ubwo iki gikorwa atari ubwa mbere gikozwe, ko umwihariko w'iyi gahunda yatangijwe none ari ukwegera abaturage bafite umwanda no kubafasha guhindura imyumvire ku bijyanye n'isuku n'isukura, hagamijwe kurangiza burundu ikibazo cy'isuku nke gikunze kuvugwa muri iyi Ntara.
Agaruka ku mpamvu iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Musanze, ariko by'umwihariko mu Murenge wa Kinigi, Guverineri Nyirarugero yavuze ko kuba Akarere ka Musanze ari Akarere k'ubukerarugendo, bigasaba kugira umwihariko ku isuku n'isukura kandi ko kugira ngo bigerweho bisaba ko abaturage bose bagira imyumvire iri hejuru, bakabigira ibyabo, bityo na bo bakajyana n'ibikorwa byiza by'ubukerarugendo bihari.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze kandi ko igikorwa cy'isuku n'isukura kizajya gikorwa rimwe mu cyumweru, ko ariko abaturage bagomba guhindura imyumvire, bakumva ko isuku itagomba gukorwa ari uko abandi baje kubakorera umuganda mu ngo zabo, ko ahubwo buri wese agomba kubigira ibye umunsi ku munsi.

Agaruka ku baturage bafite umwanda, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagize ati, “Bagomba kumva ko isuku ari ubuzima, bityo buri wese agaharanira guhinduka, kandi ko ibikorwa by'isuku nta mikoro ahambaye bisaba ahubwo ni imyumvire igomba guhinduka”.
Twabamenyesha ko iyi gahunda y'ubukangurambaga ku isuku n'isukura yatangijwe no mu tundi turere tugize Intara y'Amajyaruguru.
