GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA ABATOREWE KUYOBORA IMIDUGUDU ITURIYE UMUPAKA KUZAGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUCA BURUNDU IBIYOBYABWENGE NA MAGENDU

Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, hirya no hino mu midugudu 2,740 igize Intara y’Amajyaruguru, habereye amatora ya Komite Nyobozi y'Umudugudu n'ay'Umujyanama Rusange umwe uzahagararira Umudugudu mu Nama Njyanama y'Akagari. Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru, burangajwe imbere na Guverineri w'iyi Ntara, Madamu Nyirarugero Dancille, bwakurikiranye imigendekere y'igikorwa cy'ayo matora mu Turere tugize iyi Ntara.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakurikiranye iki gikorwa mu Turere twa Musanze na Burera, aho yasuye Site zitandukanye muri utwo Turere twombi, akaba yashimye uko abagize Inteko itora bitabiriye iki gikorwa. 

Yasabye abatowe kutazatatira icyizere bagiriwe no kuzarushaho kuzamura iterambere n'imibereho y'umuturage barangaje imbere, cyane cyane binyuze mu kumwegera, kumutega amatwi no kumukemurira ibibazo ku rwego bariho, ibinaniranye bakabigeza ku zindi nzego zibishinzwe.

Ku buryo bw'umwihariko, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abatorewe kuyobora Komite z'Imidugudu ituriye umupaka, kuzagira uruhare rugaragara mu guca burundu ibiyobyabwenge na magendu no kwambuka umupaka binyuranyije n'amategeko, bikunze kugaragara muri ako gace. Yagize ati, “Ikibazo cy’abambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye gutunda no kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu, abatowe, cyane cyane muri kano gace gaturiye umupaka, sinshidikanya ko mwese mukizi, kuko barimo abavandimwe, abaturanyi n'abandi muzi. Ni yo mpamvu rero mbasaba kuzagira uruhare rugaragara mu kurwanya no guca ibyo bikorwa bitemewe mu gihugu cyacu kandi ndizera ko ku bufatanye bwanyu n’izindi nzego tuzabigeraho”.

Guverineri Nyirarugero yabijeje ko Ubuyobozi mu nzego zose bubari hafi kandi bwiteguye kuzabafasha kurangiza neza inshingano batorewe.