GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B’IMIRENGE IGIZE INTARA Y’AMAJYARUGURU KURUSHAHO KUNOZA IMICUNGIRE Y’UMUTUNGO WA LETA
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, yabisabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 89 igize iyi Ntara, ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 yasozaga amahugurwa y’iminsi ibiri ku micungire y’umutungo wa Leta yari abagenewe. Aya mahugurwa yaberaga i Musanze, yateguwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, hagamijwe kongerera ubumenyi abakozi b’Inzego z’Ibanze mu bijyanye no gucunga neza umutungo wa Leta.

Asoza aya mahugurwa, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yayateguye, aho abayakurikiranye bongerewe ubumenyi mu ibaruramari rigendeye ku mahame mpuzamahanga, gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari ndetse n’itangwa ry’amasoko ya Leta. Yaboneyeho gusaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa bayakurikiranye, kuzakoresha neza ubumenyi bayaboneyemo, bityo bakarushaho kunoza ibitari bimeze neza mu micungire y'umutungo wa Leta ari nako barushaho gutanga serivisi nziza ku babagana bose.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ahereye kandi ku butumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagejeje ku Bayobozi b'Inzego z'Ibanze ku itariki ya 29/11/2021 ubwo yasozaga amahugurwa bari bamazemo icyumweru, yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge igize Intara y'Amajyaruguru gufatanya mu gukemura ibibazo bitandukanye bikigaragara hirya no hino mu mirenge igize iyi Ntara.

Muri ibyo bibazo yavuzemo, ikibazo cy'igwingira ry'abana bato, abana b'abanyeshuri bata ishuri, abana bajya muhanda biturutse ku mpamvu zitandukanye, isuku nke igaragara hirya no hino, abaturage badakemurirwa ibibazo ahubwo bakirirwa basiragizwa, inama nyinshi zikoreshwa ariko ntizitange umusaruro uganisha k'ugukemura ibibazo by'abaturage n’ibindi.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashoje ijambo rye yibutsa Abanyamabanga Nshingwabikorwa bitabiriye aya amahugurwa ko bagomba kurangwa n'umurava na disipuline mu kazi kabo ka buri munsi kandi bagomba guhora bagaharanira ko abaturage barangaje imbere bagira imibereho myiza n'iterambere rirambye.

Twabamenyesha ko nyuma y’aya mahugurwa ku micungire y’umutungo wa Leta yari agenewe Abanyamabanga Nshingwabikorwa, hazakurikiraho guhugura icyiciro kigizwe n’abaruramari b’Imirenge, Abayobozi b’Amashuri ndetse na Komite zishinzwe gutanga amashoko ya Leta mu Mirenge no mu bigo by’Amashuri.
