GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA ABAKOZI B’AKARERE KA RULINDO KURUSHAHO GUFATANYA NO GUTAHIRIZA UMUGOZI UMWE, HAGAMIJWE KWESA IMIHIGO 2021-2022

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabisabye abakozi b’Akarere ka Rulindo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ku itariki ya 20 Ukwakira 2021, ubwo yaganiraga na bo ku mihigo y’ako karere y’umwaka 2021-2022 mu nama yari igamije kurebera hamwe ibyavuye mu igenzura n’ubujyanama (Coaching) ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’ako karere. Iki gikorwa cyateguwe n'Intara y'Amajyaruguru hagamijwe kureba uko imihigo y'ako karere irimo gushyirwa mu bikorwa, gutanga inama zo kunoza ibitameze neza no kureba ubuvugizi bukenewe gukorerwa uturere tugize iyi Ntara mu nzego bireba.

Nk’uko byagaragajwe n’itsinda ry’abakozi b’Intara y’Amajyaruguru bakoze igenzura, ibikorwa biri mu mihigo y'Akarere ka Rulindo 2021-2022 bikubiye mu nkingi 4, ari zo, ubukungu, imibereho, imiyoborere myiza n'ubutabera, ari na byo byakorewe igenzura. Nyuma yo kugaragarizwa aho ako karere kageze gashyira mu bikorwa imihigo 97 gafite muri uyu mwaka wa 2021-2022, abitabiriye inama batanze ibitekerezo bigamije kwihutisha imihigo ikiri hasi mu ishyirwa mu bikorwa ryayo no gukosora ibitameze neza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ahereye ku byagaragajwe, yasabye abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rulindo kwihutisha imihigo bigaragara ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rikiri hasi cyane kuko hari n’itaratangira gushyirwa mu bikorwa ikiri kuri zeru. Yasabye kandi abo bakozi kurushaho gufatanya no gutahiriza umugozi umwe, hagamijwe kwesa imihigo 2021-2022 y'ako karere, kuko iyo mihigo ikubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere n'imibereho myiza y'umuturage. Yagize ati, “Nk’uko iyi mihigo iba yateguwe igamije iterambere n’imibereho y’umuturage, ndabasaba kurushaho gufatanya no gutahiriza umugozi umwe kugira ngo akarere kazashobore kwesa iyi mihigo, bityo n’iterambere n’imibereho myiza dushakira umuturage wacu, bigerweho”.

Guverineri Nyirarugero yasabye kandi Akarere ka Rulindo kwihutisha amasoko ajyanye n'ibikorwa biri mu mihigo ndetse no kurushaho gukurikirana ku buryo buhoraho uko iyo mihigo ishyirwa mu bikorwa.

Ku ruhande rw’Akarere ka Rulindo, Umuyobozi wako, Bwana Kayiranga Emmanuel yijeje Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ko ibyagaragajwe bitameze neza mu mihigo y’ako karere 2021-2022, bigiye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko ku buryo mu igenzura rizakorwa mu gihembwe gitaha, rizasanga byose biri ku murongo mwiza.

Twabamenyesha ko iki gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo 2021-2022 cyateguwe n’Intara y’Amajyaruguru, cyatangiriye mu Karere ka Rulindo, kizakomereza no mu tundi Turere tugize iyi Ntara.