GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA ABAKOZI B’AKARERE KA GICUMBI KURUSHAHO GUTAHIRIZA UMUGOZI UMWE

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabisabye abakozi b’Akarere ka Gicumbi bakorera ku Cyicaro gikuru cyako, mu nama yakoranye na bo kuri uyu wa mbere, tariki ya 09 Kanama 2021. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo abo bakozi barushaho kunoza imikorere n’imikoranire, yitabiriwe kandi n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyaruguru.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yibukije abo bakozi, ko n’ubwo buri wese afite inshingano ze, zifite aho zihurira n’iza bagenzi be, bityo abasaba kurushaho gufatanya no kuzuzanya mu kazi kabo ka buri munsi. Yababwiye kandi ko kugira ngo Akarere kabashe kwesa imihigo no gutera imbere, bisaba ko buri mukozi asohoza inshingano ze uko bikwiye kandi akarushaho gufatanya no kuzuzanya n'abandi mu nshingano afite no kurangwa n’imitwarire myiza.

Agaruka ku mpamvu z’iyi nama, Guverineri Nyirarugero yagaragarije abo bakozi ko hari ibikorwa n’imishinga itandukanye, bikorerwa muri ako karere ariko ntibigende neza kandi bamwe mu bakozi babigizemo uruhare, ari na ho yahereye ashimangira ko hakwiye ingamba zo gukosora ibitameze neza, hagamijwe kurushaho guharanira inyungu z’Akarere n’imibereho myiza y’abagatuye. Yagize ati, “Tuje hano kuganira namwe, turebere hamwe igituma hari ibikorwa bitagenda neza, impamvu hari imwe mu mishinga idindira, bigatuma iterambere ry'Akarere ritagerwaho uko bikwiye, hanyuma dufatire hamwe ingamba zo gukosora ibitameze neza, hagamijwe kurushaho kunoza ubufatanye hagati y'abakozi ku nyungu z'Akarere n'abagatuye”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahamagariye abo bakozi kugira uruhare rugaragara mu kuzamura umusaruro w’Akarere, ndetse anashimangira ko umukozi bigaragara ko adasohoza inshingano uko bikwiye, agomba kujya abibazwa. Yongeyeho kandi agaciro k’umukozi agahabwa n’uko yuzuza neza inshingano ashinzwe.

Abakozi b’Akarere ka Gicumbi basabwe kandi gukomeza kugira imikoranire myiza izira amacakubiri, guharanira guteza imbere Akarere, kwesa imihigo no gushyira imbere inyungu z’Igihugu mbere y’inyungu z’umuntu ku giti cye.

Bahamagariwe kandi gushyira hamwe no gufatanya bakamagana icyakwanduza isura y’Akarere kabo n’uwo ari we wese washaka kubasubiza inyuma kubera imikorere ye idahwitse.

Ku ruhande rwabo, abakozi b’Akarere ka Gicumbi bijeje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ko impanuro bahawe bagiye kuzishyira mu bikorwa, ibitameze neza bigakosorwa, bityo ko mu gihe kidatinze impinduka zikazaba zigaragarira buri wese.

Bongeyeho ko batazihanganira na rimwe uwo ari we wese uzashaka kubatobera no kubahindanyiriza isura, bityo bakaba biteguye kugaragaza umukozi wese uzashaka kubazanamo amacakubiri.