GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YIFATANYIJE N’ITORERO RYA ADEPR, URUREMBO RWA GICUMBI MU KWIMIKA ABASHUMBA BASHYA, ASHIMA URUHARE RW’IRI TORERO MU GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y’ABATURAGE
Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n'Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Gicumbi mu muhango wo kwimika Abapasiteri bashya b'iri Torero mirongo ine na batanu (45), barimo abagabo makumyabiri na barindwi (27) n'abagore cumi n'umunani (18).
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, wari Umushyitsi Mukuru, yashimiye Itorero ADEPR uruhare rugaragara rigira mu guteza imbere imibereho y'abaturage n'Igihugu muri rusange, binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo iby'uburezi, ubuzima, isanamitima n'ibindi.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye kandi abahawe inshingano z'ubushumba, abasaba kuzaba intangarugero muri byose no kuzakorana neza n'inzego z'ibanze, hagamijwe guharanira impinduka mu mibereho y'umukirisitu kandi akaba n'umuturage ugomba gushyirwa ku isonga
Mu byo yasabye Abayobozi n'abayoboke b'Itorero ADEPR, birimo gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, uburere n'uburezi bw'abana, kubaka umuryango utekanye, uzira amakimbirane n'ihohotera, kurwanya amacakubiri aho ava akagera, guharanira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda, kubungabunga ibyo u Rwanda rwagezeho, kwitabira gahunda za Leta, zirimo umuganda n'inteko z'abaturage no kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabegereje.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yijeje iri Torero ubufatanye bw'iyi Ntara mu bikorwa byaryo bitandukanye.
Uyu muhango wayobowe n'Umushumba Mukuru w'Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, witabiriwe kandi n'Umuyobozi Wungirije wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CSP Prudence Ngendahimana, Abayobozi b'Uturere twa Gicumbi na Rulindo, Abayobozi batandukanye mu Itorero ADEPR ndetse n'abakirisitu b'iri Torero.