GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA MUSANZE MU MUGANDA USOZA UKWEZI KWA GICURASI 2025 ABASABA KUGIRA ISUKU
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ari kumwe n'Itsinda ry'Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko, riyobowe na Depite Uwamariya Odette, Abasenyeri bo mu Itorero rya Angilikani mu Rwanda, bayobowe na Musenyeri Laurent Mbanda n'Inzego z'Umutekano, bifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Musanze, Umurenge wa Musanze, Akagari ka Kabazungu mu muganda usoza Ukwezi kwa Gicurasi 2025.

Ni umuganda wibanze ku bikorwa byo gutunganya umuhanda muri Site ya Kabazungu hashyirwamo amabuye, ahari kubakwa Umudugudu w'Icyitegererezo uzatuzwamo imiryango igera ku 115 yasenyewe n'ibiza.

Nyuma y'umuganda, abawitabiriye bagejejweho ubutumwa butandukanye bubashoshikariza kwitabira gahunda za Leta no gukora cyane bakagira uruhare mu kuzamura imibereho yabo n'ubukungu bw'Igihugu.
Ku buryo bw'umwiharuko, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru mu butumwa yabagejejeho, yabanje kubashimira uko bitabiriye umuganda ari benshi n'uruhare bagira mu kwiteza imbere. Yabasabye kugira isuku aho ari ho hose, haba aho batuye, aho bakorera, aho bagenda, isuku ku mubiri ndetse no ku myambaro, kwirinda guta amacupa n'ibipapuro aho babonye hose, gucukura ubwiherero ku batabufite no kwirinda kurarana n'amatungo.
Yabasabye kandi kwihutira gutanga mituweli y'umwaka 2025-2026 ku batarabikora, kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza, kurwanya ubusinzi n'ibindi.

Agaruka ku basenyewe n'ibiza barimo kubakirwa inzu kuri Site ya Kabazungu, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yabasabye kuzazifata neza no kuzazibungabunga bazigirira isuku kandi birinda icyo ari cyo cyose cyazangiza.
Ibindi abo baturage basabwe, birimo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato, kwirinda no kurwanya malariya, guharanira iterambere no kwitabira serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga “Byikorere”.
