GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA CYANIKA MU NTEKO Y’ABATURAGE

Muri gahunda y'Inteko z'Abaturage, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Nyagahinga mu Karere ka Burera, aho yaganiriye na bo kuri gahunda z'iterambere zitandukanye, anakira kandi atanga umurongo ku bibazo, afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere.

Mu byo Guverineri Mugabowagahunde yasabye abaturage bitabiriye iyo Nteko, birimo: kwimakaza isuku no kuyigira umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, kwirinda ubusinzi n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ku giti cye no ku buzima bw’umuryango.

Yabasabye kandi kubana mu mahoro no kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kubungabunga umutekano, bitabira gukora amarondo neza, kwitabira gahunda zirimo mituweli na Ejo Heza, gukora cyane bakiteza imbere, kurwanya ruswa, gukumira no kurwanya ihohoterwa no kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda ndetse no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya.

Muri iyo Nteko, hakiriwe kandi ibibazo bitandukanye, birimo ibijyanye n'amakimbirane yo mu miryango, ibishingiye ku butaka, ibishingiye ku ngurane y'imitungo y'ahanyujijwe ibikorwaremezo n'abonewe n'inyamaswa zituruka muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, gusaba kugezwaho amashanyarazi aho ataragera n'ibindi. Ibi bibazo n'ibindi byahawe ibisubizo, ibindi bihabwa umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo.