GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YIBUKIJE URUBYIRUKO KO ARI IMBARAGA Z’IGIHUGU ZUBAKA KANDI VUBA
Ibi Guveineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yabyibukije urubyiruko rw'Akarere ka Gicumbi n'urwaturutse mu Muryango uharanira agaciro n'iterambere ry'Umunyafurika, Ishami ry'u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda), ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023, yifatanyaga na rwo mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko no Kwibohora ku nshuro ya 29.
Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Gicumbi, cyitabiriwe kandi n'Abayobozi batandukanye, barimo ab'ako karere, ACP Rutikanga Boniface wo muri Polisi y'u Rwanda, Robert Mwesigwa, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Shyaka Mike, Komiseri muri Panafrican Movement, Inzego z'Umutekano n'abandi.

Mu butumwa yagejeje kuri urwo rubyiruko, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yarwibukije ko ari imbaraga z'Igihugu zubaka kandi vuba. Yaboneyeho kurusaba gukomeza kuba umusemburo w'iterambere ry'Igihugu, kugira uruhare mu kurwanya no kunyomoza abashaka kugoreka amateka y'Igihugu cyacu, cyane cyane abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga ibyagezweho, kurwanya ibiyobyabwenge n'ubusinzi, cyane cyane mu rubyiruko, kurwanya inda zidateganyijwe ziterwa abangavu ndetse n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu.
Yarusabye kandi kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabashyiriyeho, gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhora rwiyungura ubumenyi no guhanga udushya, kwimakaza umuco wo kwiyubaka no kwirinda ingeso mbi no gukora cyane rukiteza imbere rukanateza imbere Igihugu.

Urwo rubyiruko rwahawe kandi ikiganiro ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwege, imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside na gahunda "Gerayo Amahoro", cyatanzwe na ACP Rutikanga Boniface. Urwo rubyiruko rukaba rwasabwe kugira uruhare rufatika muri izi gahunda zose.
