GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASHYIKIRIJWE UBUBASHA BWO KUYOBORA INTARA Y’AMAJYARUGURU
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, i Musanze habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w'iyi Ntara, Bwana Mugabowagahunde Maurice n’uwayiyoboraga, Madamu Nyirarugero Dancille. Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon Musabyimana Jean Claude, witabiriwe n'Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, iz'Umutekano n'iz'Abikorera, abahagarariye Amadini n'Amatorero ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye b’iyi Ntara.

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye Guverineri mushya w'Intara y'Amajyaruguru kuzibanda ku gusigasira ihame ry'Ubumwe bw'Abanyarwanda, kubungabunga umutekano kuko ari wo musingi w'ibikorwa byose, kwimakaza ibikorwa by'isuku n'isukura, kwimakaza imikorere ishyira umuturage ku isonga no kuzakorana neza n'abafatanyabikorwa bose.
Yamusabye kandi kuzakomeza guteza imbere ubukungu, aharanira ko Intara y’Amajyaruguru ihora ku isonga, hashingiwe ku mahirwe menshi ayibonekamo, guharanira imiyoborere myiza, arushaho kwegera abaturage no guha umuturage umwanya wo kugira uruhare mu bimukorerwa.

Ku ruhande rwe, Guverineri mushya w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko azihatira gushyira imbaraga mu bikorwa na gahunda za Leta zigamije iterambere n'imibereho myiza y'umuturage, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo, guteza imbere imikorere n'imikoranire n'izindi nzego, itangwa rya serivisi nziza, gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere, kwimakaza ihame ry'ubumwe bw'Abanyarwanda n'ibindi.

Twabamenyesha ko Guverineri Mugabowagahunde Maurice washyikirijwe ububasha bwo kuyobora Intara y'Amajyaruguru kuri uyu wa 18 Kamama 2023 asimbuye kuri uyu mwanya Madamu Nyirarugero Dancille wari uwuriho guhera mu Kwezi kwa Werurwe 2021.
