Guverineri Mugabowagahunde yasabye abikorera kongera imbaraga mu bufatanye bugamije iterambere

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yayoboye inama yahuje Ubuyobozi bw’Intara, Uturere tuyigize ndetse n’Abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Intara n’Uturere. Iyi nama yari igamije kurushaho kunoza ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu ijambo ritangiza inama, Guverineri yagaragaje ko hari inzego z’ingenzi zikenewemo imikoranire ya hafi hagati y’inzego za Leta n’abikorera, zirimo guteza imbere isuku n’isukura, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, kurwanya imirire mibi n’igwingira, kurandura inzoga zitujuje ubuziranenge no gukangurira abacuruzi bose gutanga fagitire ya EBM.

Yashimangiye ko ubukangurambaga bw’isuku bwatangiye mu Ntara bugomba gukomeza, kuko isuku atari igikorwa cy’igihe gito ahubwo ari umuco ugomba guhoraho. Yasabye abikorera gutanga urugero rwiza aho bakorera, muri santere z’ubucuruzi, mu nyubako bakoreramo no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, Guverineri yagaragaje ko hakiri abaturage badafite inzu ziboneye n’abatagira ubwiherero, asaba abikorera gufatanya n’inzego za Leta mu gushaka ibisubizo birambye. Yanagarutse ku kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, ashimangira ko zigira ingaruka ku buzima n’umutekano, bityo ko zikwiye kurandurwa burundu.

Ku kibazo cy’imirire mibi n’igwingira, yavuze ko bidakwiye kugaragara mu Ntara ifite umusaruro mwinshi w’ibiribwa n’ubworozi buteye imbere. Yasabye abikorera kugira uruhare mu kumenya imibare y’abana bafite iki kibazo no gufatanya mu kubafasha kukivamo.

Guverineri kandi yasabye abacuruzi bose gutanga fagitire ya EBM, agaragaza ko ari imwe mu nzira zifasha Igihugu kugera ku ntego z’iterambere binyuze mu kwinjiza imisoro yose uko iteganyijwe.

Ku ruhande rw’Abikorera, Umuyobozi wabo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Mukanyarwaya Donatha, yagaragaje ko basanzwe bagira uruhare mu gukemura ibibazo byagaragajwe, ariko yizeza ko bagiye kurushaho kongera imbaraga kugira ngo bikemuke burundu.

Iyi nama yasize impande zombi ziyemeje gukomeza ubufatanye bushingiye ku ntego imwe yo guteza imbere Intara y’Amajyaruguru no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.