GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASABYE ABANYAMUSANZE GUTERA IKIRENGE MU CY’INTWARI Z’IGIHUGU

Ibi Guverineri Mugabowagahunde yabisabye abatuye Akarere ka Musanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025 ubwo yifatanyaga na bo mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Ubumwe n'ubutwari bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere”, ibirori byabereye kuri Sitade Ubworoherane.

Guverineri Mugabowagahunde yibukije ko Umunsi Mukuru w'Intwari z'Igihugu ari umwanya wo gutekereza ku butwari nk'indangagaciro y'umuco w'u Rwanda no kuwuhuza n'umuco wo gukunda Igihugu n'izindi ndangagaciro zubakiyeho, zirimo Ubumwe, Umurimo, Ubupfura. Yavuze ko kwibuka Intwari z'u Rwanda ari inshingano zacu twese kuko tugomba gushimira Abanyarwanda bagaragaje ibikorwa n'ibitekerezo by'ingirakamaro, kuko ari byo byatumye u Rwanda rwacu ruba Igihugu gifite ishema mu ruhando rw'amahanga.

Guverineri Mugabowagahunde kandi yakomeje avuga ko kwibuka intwari z'u Rwanda biduha umwanya mwiza wo kurera abana bacu tubereka Abanyarwanda babaye intangarugero, bityo bakarushaho kumenya izo ntwari zaranzwe n'ibikorwa bihebuje bishimwa na bose, bituma bakurana umutima wo kugera ikirenge mu cyabo.

Yongeyeho kandi ko kwibuka intwari z'u Rwanda ari uburyo bwiza bwo kwereka amahanga ko ataturusha imihigo, ko iyo dufashe ijambo tuba dufite aho tubikomora, bityo bigatuma duhorana ijabo n'ijambo.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru akaba yasabye abaturage batuye iyi Ntara guharanira gutera ikirenge mu cy'intwari z'Igihugu, baharanira kwimakaza indangagaciro, zirimo gukunda Igihugu, kwitanga, kwigomwa, kuba indashyikirwa, kuba inyangamugayo, gutinyuka guhangana n'ikibi n'ibindi.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko, Inzego z'Umutekano, abaturage n'urubyiruko rwinshi rwiganjemo abanyeshuri.

Ibyo birori byaranzwe kandi n'ibikorwa bitandukanye, birimo kuremera inka imiryango itishoboye, kwishyurira imiryango itishoboye mituweli no kuyishyikiriza ibikoresho n'ibiribwa bitandukanye, imbyino n’imikino