GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASABYE ABANYABUSHOKI GUHINGA INGANO KU BWINSHI KUKO BAFITE ISOKO RYAZO

ifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2025 B kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 11 Werurwe 2025, igikorwa cyibanze ku gutera igihingwa cy’ingano kuri hegitari 10 kuri Site ya Gitwa mu Kagari ka Gasiza, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabasabye kuzihinga ku bwinshi kuko bafite isoko ryazo.

Nk’uko yabigarutseho mu butumwa yahaye abahinzi bo mu Kagari ka Gasiza bibumbiye muri Koperative KOAHIRU, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko hari abafatanyabikorwa bakeneye umusaruro mwinshi w’ingano, barimo Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA ndetse n’Uruganda rukora ifarini rwa Pembe ruherereye mu Karere ka Gicumbi.

Yagize ati, “Ndabasaba rero kurushaho guhinga ingano ku bwinshi kuko mufite umufatanyabikorwa BRALIRWA ubagurira umusaruro wose mweza. Usibye kandi BRALIRWA, mu Ntara yacu dufite n’uruganda rutunganya ifarini rwa Pembe rukorera mu Karere ka Gicumbi, aho uru ruganda ruzajya rukenera ingano nyinshi kuko mu mibare bavuga ko bazajya bakenera izigera kuri toni 400 ku munsi. Turifuza rero ko abo bafatanyabikorwa batazajya bajya gushakira ingano ahandi, ahubwo mukwiye kuzihinga ku bwinshi bikazababyarira inyungu”.

Abahinzi b’iki gihingwa cy’ingano bavuze ko bagifite imbogamizi zijyanye n’igiciro kikiri hasiaho kugeza ubu bahabwa amafaranga y’u Rwanda magana arindwi ku kilo (700 Frw/kg) mu gihe bo bifuza amafaranga y’u Rwanda igihumbi ku kilo (1000 Frw/kg).

Kuri izi mbogamizi, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko icyihutirwa ari ukubanza kongera umusaruro hanyuma iby’igiciro na byo bikazarebwaho igihe uzaba wabonetse ari mwinshi kandi ari mwiza.

Usibye iki gihingwa cy’ingano, Guverineri Mugabowagahunde yasabye abo baturage kwihutisha imirimo y’ihinga y’igihembwe cya 2025 B kuko imvura izacika kare no kwitabira guhinga imbuto n'imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira.

Mu Kagari ka Gasiza kandi Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru n'abandi Bayobozi bari kumwe basuye ibikorwaremezo bya Koperative KOAHIRU, birimo inyubako y'ububiko bw'imyaka n'inzu igezweho yo gutuburiramo imbuto (Green House), aho basobanuriwe aho imyubakire yabyo igeze banatanga inama y'uburyo bigomba kuzabyazwa umusaruro.