GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASABYE ABANTU BAFITE UBUMUGA KWIGIRIRA ICYIZERE NO KUMVA KO BASHOBOYE
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Ukuboza 2025 hirya no hino mu gihugu hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite ubumuga, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Dushyigikire Umuryango udaheza Abantu bafite ubumuga”. Ni muri urwo rwego Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n'Akarere ka Gicumbi mu kwizihiza uwo munsi, aho ibirori byo kuwizihiza byabereye mu Murenge wa Shangasha byitabirwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa ndetse n'abaturage.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari umwanya wo kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu gufasha Abantu bafite ubumuga kwiteza imbere no gufata ingamba zo gukemura bimwe mu bibazo bafite, hirindwa ko habaho ihezwa ry'Abantu bafite ubumuga muri gahunda z’Igihugu.
Yashimangiye ko Leta y'u Rwanda ikora ibishoboka ngo Abantu bafite ubumuga badasigara inyuma mu iterambere, akaba ari muri urwo rwego hashyizweho inzego zabo guhera ku Kagari kugera ku rwego rw'Igihugu ndetse n'ababahagarariye mu nzego zifata ibyemezo zitandukanye. Aha ni na ho yahereye asaba Abantu bafite ubumuga kumva ko bashoboye no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryabo n'iry'Igihugu. Yashimiye kandi Abantu bafite ubumuga uburyo bitwara mu nshingano zitandukanye baba bafite n’uburyo bihanganira ingorane bahur ana zo. Yagize, “Kuri uyu munsi kandi turashimira abantu bafite ubumuga uburyo bagerageza gukora uko bashoboye bakiteza imbere, kwihanganira ibintu bimwe bibabangamira mu buzima bwa buri munsi ndetse n’abafite imirimo bakagerageza kuyikora neza”.
Guverineri Mugabowagahunde yasabye kandi abaturage kwirinda guheza Abantu bafite ubumuga ndetse anakangurira ababyeyi gucika ku ngeso yo guhisha abana bafite ubumuga.
Ku ruhande rwe, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga mu Ntara y'Amajyaruguru, Bwana Karanganwa Jean Bosco yashimiye inzego za Leta uburyo zidahwema guteza imbere imibereho y'abafite ubumuga binyuze muri gahunda zitandukanye zibashyirirwaho. Yasabye ko uko amikoro agenda aboneka ingengo y'imari igenerwa gahunda zabo yakongerwa.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi w'Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo gushyikiriza bamwe muri bo inyunganirangingo, kuremera umuryango ufite umwana ufite ubumuga, aho wahawe inka, kwishyurira mituweli abantu bafite ubumuga 50 n'ibindi.