GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YAFUNGUYE KU MUGARAGARO IBIRO BISHYA BY’AKARERE KA BURERA ASABA ABAYOBOZI N’ABAKOZI BAKO KUZAMURA URWEGO RWA SERIVISI ZIHABWA ABATURAGE

Kuri uyu wa kabiri  tariki ya 18 Kamena 2024 mu Murenge wa Rusarabuye mu Kagari ka Kabona, hatashywe ku mugaragaro inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere ka Burera ifite ibyumba 60 yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari eshatu, aho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, wari Umushyitsi Mukuru muri icyo gikorwa yasabye Abayobozi n’abakozi b’ako Karere kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage bose babagana.

Guverineri Mugabowagahunde Yagize ati "Tugize inyubako nziza gutya ariko ntidutange serivisi nziza ntacyo byaba bivuze. Uko muyishimira ko imeze neza igomba kuzahora imeze gutya.Turifuza impinduka mu mitangire ya serivisi kuva ku Karere kugera mu midugudu, turifuza ko ibibazo byose mwavugiye aha mubasha kubikemura noneho Meya tumuhe ibikorwa bikomeye adutekerereze imishinga migari y’iterambere rirambye".

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera bakunze kujya gusaba serivisi ku Karere na bo bemeza ko iyi nyubako nshya yari ikenewe cyane kandi bizeye kuzayihererwamo serivisi nziza. 

Uwitwa Ndacyayisenga yagize ati "Twishimiye iyi nyubako nshya y’Akarere kuko iri gutanga ubwisanzure ku bakozi, aha mbere byaratugoraga kumenya aho wasabira serivisi kuko winjiraga mu biro ugasanga hari gukoreramo abarenga bane ukayoberwa uwo wayisaba. Ubu rwose turabona igisubizo cyo guhabwa serivisi nziza cyabonetse"

Mugenzi we witwa Uzaberwa Clementine yagize ati "Ubundi aho Akarere kahoze gakorera ni ku ruhande cyane ariko hano ni hagati imirenge yose iroroherejwe, ubu natwe iterambere rigiye kwihuta kuko batangiye no kudukorera imihanda myiza, ubu ubutaka bwacu butangiye kugira agaciro."

Twabamenyesha ko  mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Burera kabaye aka gatatu kagize inyubako ijyanye n’igihe yo gukoreramo, nyuma y’Uturere twa Gakenke na Gicumbi.