GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA INTORE Z’INKOMEZABIGWI, ICYICIRO CYA 12 KUZAGARAGAZA IMPINDUKA MU KWIMAKAZA INDAGACIRO ZITANDUKANYE
Ibi Guverineri Mugabowagahunde yabisabye Intore z’Inkomezabigwi, icyiciro 12, zigizwe n'urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023-2024, kuri uyu wa gatanu ku itariki ya 27 ubwo yatangizaga Itorero ryabyo, igikorwa cyabereye mu Karere ka Gicumbi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.
Mu butumwa yagejeje ku Ntore z'Inkomezabigwi zitabiriye iri Torero, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yabasabye kuzakurikirana uko bikwiye ibiganiro bitandukanye bazahabwa, kugira ngo bizabasigire ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda.
By'umwihariko, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye uru rubyiruko kuzagaragaza impinduka mu kwimakaza indangagaciro, zirimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanywa ubusinzi n'ibiyobwenge, gukunda Igihugu, kucyitangira no gukunda umurimo no guha agaciro akazi kose, kwitwara neza no kuba intangarugero muri byose no kubahiriza igihe.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye kandi uru rubyiruko kuzashyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije, guharanira isuku hose, kurwanya imirire, kugira uruhare mu gusubiza abana mu ishuri abana baritaye n'ibindi.
Biteganyijwe ko mu Karere ka Gicumbi, urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri ari rwo ruzitabira Itorero Inkomezabigwi 12, ni mu gihe mu Ntara y'Amajyaruguru urugera ku bihumbi icumi ari rwo kuzitabira iri Torero.