GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABATURAGE KWITABIRA IGIHEMBWE CY’IHINGA 2024 A NO GUHINGA IBIHINGWA BYATORANYIJWE
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Nzeri 2023, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Mirenge ya Cyungo na Rukozo mu Karere ka Rulindo mu Nteko y’Abaturage, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yabasabye kwitabira igihembwe cy’ihinga 2024 A no kubahiriza gahunda yo guhinga ibihingwa byatoranyijwe kandi byemejwe.

Ubutumwa Guverineri Mugabowagahunde yagejeje kuri abo abo baturage, bwibanze cyane ku ngingo ijyanye n’ubuhinzi, aho yabamenyesheje ko imvura yatangiye kugwa kandi ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyatangaje ko imvura y’umuhindo iteganyijwe ari nyinshi, bityo ko bagomba kwihutisha imirimo ijyanye n’ihinga muri iki gihembwe cya 2024 A, ku buryo ku itariki ya 15 Nzeri abaturage bose baba bamaze gutera imirima yabo. Yabibukije kandi ko hari imbuto zemejwe kuri buri site, bityo abasaba kubahiriza gutera izo mbuto no kwirinda guhinga mu kajagari.

Kuri iyi ngo kandi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage kwitabira guhinga ubutaka bwose bugomba guhingwa, kurwanya isuri no gukoresha imbuto z’indobanure batibagiwe no gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera. Yabashishikarije kandi kwitabira gufata ubwishingizi bw’ibihingwa mu rwego rwo kwirinda igihombo igihe haramuka haje icyiza kikangiza imyaka yabo.
Mu bindi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage muri iyo Nteko, birimo gukomeza kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwirinda icyo ari cyose cyabuhungabanya, kwimakaza isuku no kuyigira umuco no kwihutira kwishyura mituweli y'umwaka wa 2023-2024 ku batarabikora ibihingwa byatoranyijwe.
Yabasabye kandi kwitegura itangira ry'umwaka w'amashuri 2023-2024 no kwitabira kujyana abana bose mu ishuri, gukumira no kurwanya ubusinzi n'ibiyobyabwenge, cyane cyane mu rubyiruko, gukumira no kurwanya ibiza no kwikemurira ibibazo birinda gusiragira mu nkiko.

Muri iyo Nteko hakiriwe kandi ibibazo by'abaturage, birimo abasaba kurenganurwa, ibibazo by'izungura, ibijyanye n'ingurane ku bikorwa byangijwe hakorwa Umuhanda Base-Gicumbi, abasaba ubufasha butandukanye n'ibindi.
Ibibazo byose byabajijwe bimwe byahawe ibisubizo ako kanya ibindi bihabwa umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo.
