GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABATURAGE B’UMURENGE WA KINONI KWIMAKAZA UBUFATANYE MU KWIKEMURIRA IBIBAZO

Ibi ni ibikubiye mu butumwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yagejeje ku baturage b’Umurenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, ubwo yifatanyaga na bo mu Nteko y’Abaturage.

Ubwo yagarukaga ku bibazo bikunze kugaragara hagati y’abaturage, aho usanga hari n’ibikururana bikagera ndetse no mu nkiko, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage b’Umurenge wa Kinoni kwimakaza umuco wo gufatanya kwikemurira bene ibyo bibazo no kwirinda ko bikururana mu nzego zitandukanye. Yagize ati, “Mpereye ku bibazo bikunze kugaragara hagati y’abaturage, ndabasaba ubufatanye mu kwikemurira ibyo bibazo. Nkanifuza kandi ko n’ibibazo byaboneka byajya bikemukira mu nzego z’ubuyobozi zabegerejwe, cyane cyane ku rwego rw’Akagari. Rwose reka nongere mbasabe, nimwimakaze umuco wo gukemura ibibazo hagati yanyu mu bwumvikane, mwirinde gusiragira mu buyobozi no mu nkiko”.

Guverineri Mugabowagahunde yakanguriye kandi abaturage b’Umurenge wa Kinoni kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwirinda icyo ari cyose cyabuhungabanya, kurwanya no kwirinda ubusinzi n'ibiyobyabwenge, kwimakaza umuco w'isuku n'isukura, kubungabunga umutekano kuko ari wo shingiro rya byose no kwimakaza ubufatanye mu bikorwa by'iterambere. Yabasabye kandi kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu kibagezaho, kwirinda ko hari umwana n’umwe wata ishuri no kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Agaruka ku bayobozi mu nzego zitandukanye, Guverineri Mugabowagahunde yabasabye kuba bandebereho muri byose, cyane cyane gutanga urugero rwiza ku baturage mu mikorere no mu myitwarire yabo ya buri munsi.

Iyi Nteko y’Abaturage yabaye kandi umwanya mwiza kuri bo wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo ku bari babifite. Ibibazo bijyanye n'amakimbirane ashingiye ku butaka, gusaba kwegerezwa serivisi z'ubuvuzi, gusaba ubufasha bw'imbago ku muturage ufite ubumuga, ibi ni byo bibazo byakiriwe kandi bihabwa umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru afatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera.