GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABATURAGE B’IMIRENGE YA KINGI NA MUSANZE GUCA UKUBIRI N’URUGOMO RUKIGARAGARA MURI AKO GACE

Mu nama yakoranye n’Abaturage b’Imirenge ya Kinigi na Musanze mu Karere ka Musanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ku itariki ya 11 Ugushyingo 2024, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage b’iyo mirenge yombi guca ukubiri n’urugomo rukunze kugaragara muri ako gace.

Nk’uko byagarutsweho muri iyo nama, mu gace gaherereyemo imirenge yavuzwe haruguru, hakunze kugaragara urugomo rushingiye ahanini ku bashumba bonesha imyaka y’abaturage ndetse n’abarandura cyangwa abatemagura imyaka y’abaturage biturutse ku makimbirane runaka baba bafitanye. Ikindi ngo ni uko muri iyi minsi hagaragaye bamwe mu baturage baba bari mu makosa runaka bagahindukira bagashaka guhangana n’inzego z’umutekano ndetse bamwe muri bo bakazitera amabuye.

Aha ni ho Guverineri Mugabowagahunde yahereye asaba abo baturage kureka urwo rugomo no guca ukubiri narwo, ahubwo bakitabira kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, buri wese ahereye iwe, bitabira gukora irondo no gutabarana igihe hari ikigaragaye kigamuje guhungabanya umutekano w’umwe muri bo.

Ibindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abo baturage, birimo kwirinda ubusinzi, ubuharike, urunguze, kuragira amatungo ku gasozi no kwirinda icyorezo cya “Marburg”.

Abaturage bitabiriye iyo nama bahawe kandi umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo. Ibibazo byabajijwe byagarutse ku makimbirane ashingiye ku butaka, urugomo rushingiye ku kwangiza imyaka, amakimbirane yo mu miryango, abakeneye ubufasha butandukanye n’ibindi.

Ibibazo byose byabajijwe bimwe byahise bihabwa ibisubizo, ibindi bihabwa umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo.