GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABATURAGE B’AKAGARI KA RUTONDE KWIHUTIRA KWISHYURA MITUWELI KUKO INDWARA IDATEGUZA
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabisabye abaturage b’Akagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 17 Nzeri 2024, ubwo yifatanyaga na bo mu Nteko y’Abaturage.
Mu butumwa yagejeje kuri abo baturage, Guverineri Mugabowagahunde yabibukije uruhare rw’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzwi ku izina rya mituweli mu mibereho myiza yabo n’imiryango yabo, maze asaba abataratanga uwo musanzu kubikora vuba kuko nk’uko yabishimangiye indwara idateguza. Yagize ati, “Kugeza ubu hari abaturage bagera hafi kuri kimwe cya kabiri cy’abatuye kano kagari bashobora kurwara ntibivuze kuko batarishyura umusanzu wa mituweli kandi murabizi neza ko indwara idateguza. Ndasaba rero abataratanga uwo musanzu kwihutira kuwutanga kuko ntitwifuza ko umuturage wo muri iki gihe tugezemo yarwara ngo arembere mu rugo yabuze uburyo bwo kujya kwa muganga”. Ibi kandi yabigarutseho nyuma y’uko bigaragaye ko Akagari ka Rutonde kari mu tugari twa nyuma mu gutanga mituweli, aho kugeza ubu kari ku ijanisha rya 54, mu gihe hari utugari twinshi two muri iyi Ntara tugeze ku ijanisha rya 100%.
Ibindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutseho muri iyo Nteko, birimo gusaba abaturage kuba intangarugero mu isuku kandi muri byose, guhashya imirire mibi n'igwingira mu bana, kwirinda ubusinzi n'ibiyobyabwenge, kujyana abana bose bagejeje igihe cyo kwiga mu ishuri, gusigasira ibikorwaremezo baba bagejejweho, gukora cyane bakivana mu bukene no kwibuka kwiteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza.
Muri iyo Nteko kandi, abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo ndetse n'abafite ibibazo barabibaza, birimo ibijyanye n'ingurane ahanyujijwe ibikorwaremezo by'amazi, ibijyanye n'ibyangombwa by'ubutaka, kongererwa ibikorwaremezo bijyanye n'imihanda n'ibibuga by'imikino, gusaba ubufasha butandukanye n'ibindi. Ibibazo byose byabajijwe byahawe ibisubizo ibindi bihabwa umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo.