GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABANYAMURYANGO BA KOPERATIVE ITWARA ABANTU N’IBINTU MU MUJYI WA MUSANZE KWIRINDA IMPANUKA ZO MU MUHANDA
Kuri uyu wa kane tariki ya 06 Werurwe 2025, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yitabiriye inama y'Inteko Rusange ya Koperative itwara abantu n'ibintu mu Mujyi wa Musanze (MTC), aho yashimiye iyi Koperative ku ruhare igira mu iterambere ry'Umujyi wa Musanze, cyane cyane mu bijyanye no gutanga serivisi zo gutwara abatuye uyu mujyi badasiba kwiyongera uko bwije n'uko bukeye. Yabashimiye kandi uburyo Koperative yabo icunzwe, kuko nk'uko byagarutsweho iri muri Koperative zicunzwe neza mu Gihugu.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye abanyamuryango b'iyi Koperative kwirinda impanuka zo mu muhanda, cyane cyane birinda umuvuduko ukabije n'ubusinzi. Yabasabye kandi gukangurira abagenzi batwara kwirinda kujugunya imyanda mu mihanda mu rwego rwo kwimakaza isuku, kumenya umutekano w'abagenzi batwara, kubahiriza ibiciro byashyizweho no kwirinda kubizamura, gutekereza ku buryo bwo gutwara abantu mu buryo bugezweho, hakoreshwa imodoka nini kandi mu byerekezo byose by'Umujyi wa Musanze, nk'uko bikorwa mu Mujyi wa Kigali ndetse no gutekereza ku kuvugurura Gare ya Musanze.

