GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABANYABURERA KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

Ubwo yifatanyaga n’Abanyaburera mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa ku buryo bw’umwahariko inzirakarengane z’Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusarabuye kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Mata 2025, Guverineri Mugabowagahunde yabasabye kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'Igihugu, Gasamagera Wellars, Abayobozi b'Uturere twa Burera, Gicumbi na Gakenke, Abayobozi b'Inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere ka Burera, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abaturage.

Mu butumwa bwe, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi y'urwango n'amacakubiri yabibwe n'abakoloni agashimangirwa na Repubulika ya mbere n'iya kabiri kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati, “Mbere y’umwaduko w’abazungu, Abanyarwanda bari bashyize hamwe, biyumva nk’abenegihugu bahuje umuco kandi bavuga ururimi rumwe ari rwo Ikinyarwanda. Abahutu, Abatutsi n’Abatwa byari ibyiciro bishingiye ku rwego rw’imibereho. Abakoloni bageze mu Rwanda, basanze Abanyarwanda bashyize hamwe, bitaborohera kubameneramo, bigira inama yo kubabibamo urwango n’amacakubiri bagendeye kuri ibyo byiciro bishingiye ku mibereho, bigisha ko inkomoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, atari imwe. Muri izo nyigisho zibiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda, abakoloni berekanaga ko Abatutsi ari abanyamahanga, ko ari babi kandi bakandamiza Abahutu. Ibyo byigishwa n’abayobozi muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri, biviramo Abatutsi gutotezwa, kwimwa uburenganzira, burimo kwiga n’akazi, biza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Guverineri Mugabowagahunde yifashishije kandi ingero z'abari Abayobozi mu nzego za Leta mu gace Akarere ka Burera gaherereyemo, yagaragaje uruhare ubuyobozi bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ho yahereye ashimangira ko ari umushinga wateguwe kandi ushyirwa mu bikorwa na Leta.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yashyizweho iherezo n’Ubuyobozi bwiza rufite muri iki gihe, ari na cyo gihamya ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda. 

Yongeyeho ariko ko n’ubwo bimeze gutyo, hakigaragara abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko abo bagaragara mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Aha ni na ho yahereye asaba Abanyaburera kubakira ku bumwe bw'Abanyarwanda kuko ari bwo buzafasha guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside, gufatana urunana mu nzira yo kwiyubaka no gutanga amakuru y'ahakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ubuhamya bwa Kabanyana Pélagie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yabwiye abakitabiriye uburyo yarashwe n'Interahamwe agakomereka bikomeye cyane hafi yo gupfa ariko Inkotanyi zikamugeraho atarashiramo umwuka zikamurokora, aho yaboneyeho no kuzishimira cyane kuko ari zo akesha ubuzima. 

Cyaranzwe kandi no kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusarabuye n'indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi z'Umuhanzi Nsengimana Justin.