GUVERINERI MADAMU NYIRARUGERO DANCILLE ARIBUTSA ARASABA INZEGO ZIBANZE KWEGERA ABATURAGE NO KURUSHAHO KUBIBUTSA INGAMBA ZO KWIRINDA COVID-19
Uyu munsi kuwa 11/05/2021 Guverineri 'Intara y'Amajyaruguru yasuye Akarere ka Gicumbi mu Mirenge ya Bukure na Rwamiko muri gahunda yo kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta cyane cyane isuku n'iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Mu Murenge wa BUKURE hasuwe:
- Centre de sante ya Rwesero: Aha Guverineri yabashimiye uburyo iyi HC ifite isuku haba mu byumba byabarwayi ndetse naho bakorera abakangurira kongera mo imbaraga n'ubufatanye n'inzego zindi za Leta mu guhangana na COVID-19.
- Petit Seminaire Rwesero: Guverineri yaganiriye n'Ubuyobozi n'abanyeshuri ku ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo kwirinda COVID-19 asaba abanyeshuri gukomeza kwirinda no kudakuka umutima ahubwo bakita kucyabazanye kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.
Mu Murenge wa RWAMIKO hasuwe:
- Commande Post y'Umurenge RWAMIKO. Guverineri yaganiriye nabagize iyi commande Poste ku ngamba zo kurwanya no kwirinda COVID-19 muri uyu Murenge, yabasabye ko barushaho kwegera abaturage, bakabibutsa ingamba zo kwirinda COVID-19 no guhumuriza abaturage babegera bakamenya ibibazo bafite bagafatanya kubikemura ku gihe.
Mubindi Guverineri yabasabye ni ukwibutsa abaturage gukaraba intoki kenshi n'amazi meza n'isabune, kwambara agapfukamunwa neza no kwirinda gusohoka mu rugo nta mpamvu.
Mbibutse ko Umurenge wa RWAMIKO/ GICUMBI DISTRICT: Washyizwe muri guma murugo guhera ku itariki 05 Gicurasi 2021