GICUMBI-RUKOMO: ABATUYE AKAGARI KA GISIZA BASABWE GUKEMURA IKIBAZO CY’UBWIHERERO BUTUJUJE IBISABWA BITARENZE IBYUMWERU BIBIRI
Mu butumwa yagejeje ku baturage b’Akagari ka Gisiza gaherereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025 ubwo yifatanyaga na bo mu Nteko y’Abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye ingo 123 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa gukemura icyo kibazo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari ka Gisiza, Bwana Nkurunziza Leonard yagaragaje ko n’ubwo hari ingamba zitandukanye zafashwe zo gukemura ku buryo bwa burundu ikibazo cy’ubwiherero ku baturage bose bo muri ako kagari, iyo ntego batarayigeraho ku kigero cy’ijana ku ijana, kuko hakiri ingo 123 zifite ubwiherero butameze neza.
Yagize ati, “Ikibazo cy’ubwiherero muri aka kagari twaragihagurukiye ariko ntabwo kirakemuka ku buryo bwa burundu, kuko turacyafite ingo 123 zifite ubutameze neza. Yego zirabufite, ariko ntabwo bwujuje ibisabwa, harimo ubudasakaye n’ubudakinze uko bikwiye”.
Ahereye ku byo yagaragarijwe, Guverineri Mugabowagahunde yasabye Ubuyobozi bw’ako kagari n’imidugudu ikagize, gufatanya n’abaturage icyo kibazo kigakemuka mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri ndetse anabamenyesha ko nyuma y’icyo gihe azongera akabasura hagamijwe kureba ko cyakemutse.
Yagize ati, “Ndatekereza ko atari n’ibintu bigoranye cyane kuko amabati abiri arahagije kugira ngo ubwiherero bube busakaye neza. Nimufatanye rero n’abo baturage iki kibazo gikemuke vuba. Reka tubahe ibyumweru bibiri kandi habeho ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage, bityo abo bagifite ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibisabwa na bo bajye ku rwego rw’abandi. Ikiza kandi ni uko turi no mu bihe by’izuba, aho no kubumba amatafari byoroshye. Nyuma y’icyo gihe twemeranyijwe kandi nzagaruka kureba ko byakozwe, ko ikibazo cyakemutse”.
Muri iyo Nteko kandi Guverineri Mugabowagahunde yashimiye abo baturage uburyo bitabira gahunda za Leta zitandukanye, aho bigaragazwa n'ibipimo byiza biranga Akarere kabo ka Gicumbi. Yaboneyeho kubasaba kwihuta aho bakiri inyuma, cyane cyane mu kwitabira gutanga mituweli y’umwaka 2025-2026, kwiteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza, gucika ku ngeso yo kuraza amatungo mu nzu bararamo, kurwanya nyakatsi yo ku buriri no kwirinda no kurwanya ubusinzi.