GICUMBI-RUBAYA: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU MUGANDA USOZA UKWEZI KWA MUTARAMA ABASABA GUHINDURA IMYUMVIRE KURI KANYANGA

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Rubaya, Akagari ka Nyamiyaga mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Mutarama 2026, wibanze ku bikorwa byo gutunganya umuhanda Rubaya-Bungwe uhuza Uturere twa Gicumbi na Burera. Muri uwo muganda hakaba hakozwe ibikorwa bijyanye no gusibura imiferege iyobora amazi ku nkengero z’umuhanda wavuzwe haruguru, gucukura itaka ry’umusenyi (laterite) no gusiba ibinogo biri muri uwo muhanda byatewe n’imvura. 

Ubutumwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagejeje ku bitabiriye uwo muganda bwagararutse ku gusaba abaturage guhindura imyumvire ku bijyanye n’ikiyobyabwenge cya kanyanga ituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ikunze kugaragara muri ako gace. Yavuze ko imyumvire idahinduka n’ubujiji ku bishora muri kanyanga ari ikibazo gikomeye, ko ariko inzego zose zifatanyije zagihagurukiye kandi kigomba kurangira byanze bikunze. Yasabye abaturage ko na bo babigira ibyabo bagafatanya n’inzego gukemura burundu ikibazo cya kanyanga, barushaho kugaragaza abarembetsi bayinjiza mu gihugu binyuze mu gutanga amakuru ku gihe kuri abo bantu.

Mu bindi yasabye abo baturage, birimo kongera imbaraga mu kurwanya igwingira n'imirire mibi, kurwanya umwanda, kugira uruhare mu burezi bw'abana babo kugira ngo imitsindire irusheho kuzamuka, kubungabunga ibishanga, birinda kubituramo ndetse no kurushaho kwitabira gahunda za Leta, zirimo umuganda, inteko z'abaturage n'izindi.

Guverineri Mugabowagahunde yibukije kandi abo baturage ko ku itariki ya 01 Gashyantare 2026 mu Rwanda hazizihizwa Umunsi w'Intwari z'Igihugu, abasaba kuzirikana ku bikorwa by'indashyikirwa by'izo Ntwari no kubifatiraho urugero na bo bagaharanira kuba intwari.