GICUMBI: NYUMA Y’UMWAKA N’IGICE IBIBAZO BY’ABATUYE UMURENGE WA KAGEYO BYONGEYE GUCOCERWA MU NTEKO Y’ABATURAGE

Nyuma y’igihe kigera ku mwaka n’igice, abaturage bo mu Karere ka Gicumbi badahurira hamwe mu Nteko z’Abaturage ngo bagire uruhare rwo kwikemurira ibibazo nk’uko byari bimenyerewe bitewe n’ibihe u Rwanda rwarimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Nzeri 2021, abaturage b’Umurege wa Kageyo wo mu Karere ka Gicumbi, bongeye kugira amahirwe yo guhurira hamwe n’abayobozi batandukanye, barangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, mu Nteko y’Abaturage, maze baganira ku iterambere ryabo banacocera hamwe ibibazo bamwe muri bo bagaragaje.

Abaturage b'Umurenge wa Kageyo bishimiye kongera guhurira hamwe n'abayobozi mu Nteko y'Abaturage

Mu butumwa yagejeje kuri abo baturage, Guverineri Nyirarugero yagarutse ku iterambere umurenge wa Kageyo umaze kugeraho ubikesha Leta y’u Rwanda, aho yabagaragarije ibikorwa bitandukanye byatumye imibereho y’abawutuye irushaho kuba myiza, birimo imihanda, amashanyarazi, amazi meza, amashuri, gahunda ya “Girinka” n’ibindi, abasaba kurushaho kubisigasira no kubirinda ndetse no kubibyaza umusaruro. Guverineri Nyirarugero yabasabye gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, kwirinda no gukumira ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga ikunze kugaragara muri uwo murenge, kwirinda amakimbirane yo mu miryango, kurwanya ubujura no gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Yasabye kandi abo baturage guhagurukira hamwe bakivuna uwo ari we wese washaka gukoma mu nkokora iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Guverineri Nyirarugero abaturage guhagurukira hamwe bakivuna uwo ari we wese washaka gukoma mu nkokora iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Agaragaza uko Umurenge wa Kageyo uhagaze mu mibereho myiza y’abaturage, Bwana Gahano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, yavuze ko imibereho y’abaturage muri rusange yifashe neza, kuko ngo muri uyu murenge nta muntu uhagaragara urwaye bwaki, ahanini babikesha gahunda ya Girinka, aho abaturage bageze ku mukamo wa litiro 2,650 ku munsi. Yagaragaje kandi ko uyu murenge uhagaze neza mu bijyanye n’ubuhinzi, cyane cyane ubw’ibirayi n’ikawa,

Ku ruhande rwabo, abaturage bishimiye ko bongeye guhurira hamwe n’abayobozi kugira ngo baganire ku iterambere n’imibereho myiza yabo, bityo n’abafite ibibazo bakaboneraho umwanya wo kubibaza kugira ngo hashakirwe hamwe ibisubizo. Uwitwa Uwizeyimana Odette yagize ati, “Nyakubahwa Guverineri nishimiye ko uyu munsi muri hamwe natwe muri iyi nteko y’abaturage ya mbere ibaye nyuma y’igihe kirekire, ndizera nta kabuza ikibazo cyanjye ndi buve hano gikemutse”.

Uwizeyimana Odette ageza ku bayobozi ikibazo cye

Ibibazo abaturage bagejeje kuri Guverineri n’abayobozi bari kumwe, byiganjemo ibijyanye n'akarengane, abangirijwe ibikorwa ahanyujijwe ibikorwaremezo by'amazi n'amashanyarazi bakaba batarahabwa ingurane, ikibazo cy'amakimbirane mu miryango n'ibindi. Ibyo bibazo bikaba byakemuwe na Guverineri w’Intara y’Amajyarugruru afatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, ibitashoboye gukemurwa ako kanya, byahawe umurongo w’uburyo bigomba gukemukamo.