Gicumbi: Minisitiri Habimana yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kaniga mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Mata 2026
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, HabimanaDominique, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mulindi, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2026.
Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga ibidukikije, aho abaturage n’abayobozi bafatanyije mu mirimo itandukanye, irimo gukora uturima tw’igikoni, gutera imboga no kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muganda, Minisitiri Habimana yagarutse ku kibazo cy’igwingira kigaragara mu Karere ka Gicumbi. Yashimangiye ko aka karere gafite ubushobozi n’ubukire buhagije, bityo kakaba katari gakwiye kugira abana bagwingiye. Yasabye abaturage bose gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukemura iki kibazo burundu.
Yibukije kandi abaturage gukomeza kwita ku isuku yabo n’iy’abana, kohereza abana bose bagejeje igihe mu ishuri no kubarinda kurivamo, gukora cyane bagamije kwiteza imbere, ndetse no kwirinda icyasubiza inyuma iterambere ryabo.
Minisitiri Habimana yanagarutse kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), aho yashimiye abaturage b’Umurenge wa Kaniga ku bwitabire bagaragaje, uyu murenge ukaba uri ku mwanya wa mbere mu karere muri gahunda ya Mituweli y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026. Yabasobanuriye ko impinduka zashyizwe muri iyi gahunda zizatangirana n’umwaka wa 2026–2027, zigamije kunoza no kuzamura serivisi z’ubuvuzi zihabwa abaturage.
Yasabye abaturage gukomeza kwitabira gutanga amafaranga ya Mituweli ku gihe, ndetse n’abafite ibibazo bijyanye n’ibyiciro bashyizwemo kwegera inzego z’ubuyobozi kugira ngo bisuzumwe, aho bibaye ngombwa bikosorwe.
Uyu muganda waranzwe kandi n’igikorwa cyo kuremera imiryango itishoboye, aho hatanzwe inka icyenda. Muri zo, eshatu zatanzwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, mu gihe esheshatu zatanzwe n’abafatanyabikorwa b’aka karere, mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage no kubafasha kwivana mu bukene.
Muri rusange, umuganda wasize abaturage bibukijwe uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, binyuze mu bikorwa by’ubufatanye, isuku, uburezi n’imibereho myiza.