GICUMBI: MINISITIRI HABIMANA YIBUKIJE ABATURAGE KWITABIRA GUTURA MURI SITE Z’IMITURIRE ZEMEJWE
Ibi bikubiye mu butumwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yagejeje ku baturage bo mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, ubwo yifatanyaga na bo mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Butare.
Minisitiri Habimana yavuze ko gutera imbere bijyana no gutura neza, gutura ahadashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga. Ni muri urwo rwego yibukije abashaka kubaka ko bagomba kubaka muri site z’imiturire zigaragara mu gishushanyombonera cy’Akarere kabo ka Gicumbi cyamaze kwemezwa. Yongeyeho kandi ko umuntu wese ugiye kubaka agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera.
Akiri kuri iyi ngingo kandi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije abo baturage ibyiza byo gutura muri site z’imiturire, birimo kuba byorohera Leta kubagezaho ibikorwaremezo bitandukanye, birimo amashanyarazi, amazi, amashuri, amavuriro n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye kandi abo baturage guharanira iterambere bahereye ku iterambere Akarere kabo kamaze kugeraho, kwirinda ibyabasubiza inyuma mu rugendo rw'iterambere barimo no gusigasira ubumwe bwabo birinda icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya.
Mu bindi yabasabye, birimo kurangwa n’isuku muri byose, kwirinda amakimbirane, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga ikunze kugaragara muri uwo Murenge, kwirinda magendu cyane cyane iy'imyaka no gushyira imbaraga mu kwitabira gahunda za Leta, zirimo umuganda.
Iyi nteko y’abaturage yitabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi Wungirije wa Polisi mu Ntara, CSP Prudence Ngendahimana, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi n'abaturage baturutse hirya no hino mu Murenge wa Nyankenke.