GICUMBI-KANIGA: HATASHYWE UMUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WATUJWEMO IMIRYANGO ITISHOBOYE 60

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, mu Murenge wa Kaniga, Akagari ka Mulindi mu Karere ka Gicumbi, hatashywe ku mugaragaro Umudugudu w'Icyitegererezo ugizwe n’inyubako zihanganira imihindagurikire y'ibihe, wubakiwe imiryango 60 igizwe n'abantu 267, yari ituye ahantu hashobora gushyira mu buzima bwayo mu kaga, wubatswe n’umushinga Green Gicumbi ukorera muri ako Karere, aho wuzuye utwaye asaga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe n'Abayobozi batandukanye, barangajwe imbere na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Mugabowagahunde Maurice, Ambasaderi Heike Uta Dettmann w'Igihugu cy'Ubudage mu Rwanda, abadipolomate baturuka mu bihugu, birimo Suwede, Ubwongereza na Luxembourg, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, Madamu Teddy Mugabo, Inzego z'Umutekano, Abayobozi mu Nzego zitandukanye n'abaturage butujwe muri uwo Mudugudu.

Mu ijambo rye ry'ikaze Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Madamu Uwera Parfaite yashimye uruhare rw'Umushinga Green Gicumbi mu iterambere ry'ubukungu bw'ako Karere no mu mibereho myiza y'abagatuye.

Mu bikorwa by'Umushinga Green Gicumbi, yavuzemo gukora amaterasi y'indinganire, gutera ibiti bivangwa n'imyaka, guhinga icyayi cy'imusozi, guhinga ikawa, gusazura amashyamba, gutera inkunga imishinga y'Amakoperative, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa ndetse no kubaka amazu agenewe imiryango itishoboye, aho kugeza ubu muri ako Karere hamaze kubakwa amazu agenewe imiryango ijana.

Mu ijambo rye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, ku mishinga ijyanye no kubungabunga ibidukikije ikorerwa muri iyi Ntara, irimo n’uwa Green Gicumbi, kuko igira uruhare mu kurwanya no gukumira ibiza bikunze kwibasira iyi Ntara, bitewe ahanini n'imiterere yayo, mu bukungu bw'iyi Ntara no mu mibereho myiza y'abayituye.

Yaboneyeho gusaba abatujwe muri ayo mazu ko yababera inzira y'iterambere mu bukungu no mu mibereho.

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ibidukikije yagarutse ku ngaruka zitandukanye ziterwa n'imihindagurikire y'ibihe, zirimo n'impfu z'abantu, ari na ho yahereye agaragaza uruhare rw'Umushinga Green Gicumbi mu guhangana n'izo ngaruka, ari na rwo rwego Umudugudu wa Kaniga watashywe ku mugaragaro wubatswemo.

Minisitiri Mujawamariya akaba yasabye imiryango yahawe amazu kuzayafata neza, guharanira kwiteza imbere no gutunga imiryango yabo babigizemo uruhare rutaziguye, kwitabira gahunda zose za Leta, kwirinda amakimbirane, urugomo, ubushoreke n'ibindi.

Yagize ati, “Turifuza ko mwazafata neza izi nzu mwubakiwe kandi mugaharanira kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi bwo gusigasira ibyiza nk’ibi muba mugejejweho na Leta y’u Rwanda, ku isonga iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.”

Minisitiri w’Ibidukikije yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga no kurengera ibidukikije mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe. Yagize ati, “Ibi byose, Leta ibikora kugira ngo ifashe abaturage kugera ku iterambere rirambye n’ubuzima bwiza, barushaho kubaka ubukungu burambye kandi bubasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe”

Abitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Umudugudu wa Kaniga, basuye kandi bimwe mu bikorwa by'Umushinga Green Gicumbi, birimo imirima y'icyayi cy'imusozi iri muri uwo Murenge n'ishyamba ryasazuwe riri mu Murenge wa Rukomo. Bateye kandi ibiti by'imbuto muri uwo Mudugudu.