GICUMBI: IMIRYANGO 1065 YAHAWE TELEFONI ZIGEZWEHO “SMARTPHONES” ISABWA KUZIKORESHA MU GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y’ABAYIGIZE
Muri gahunda ya “Connect Rwanda”, kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, imiryango 1065 yo mu Karere ka Gicumbi yashyikirijwe telefoni zigendanwa zigezweho zo mu bwoko bwa “Smartphones”, mu rwego rwo kuyifasha kwihuta mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyumba yari Minisitiri w'Ubutegetsi, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, aho yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Inzego z'Umutekano, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi n'abaturage bo mu Mirenge ya Cyumba, Kaniga na Rubaya. Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n'Abafatanyabikorwa muri gahunda ya Connect Rwanda, barimo MTN, BK na Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard.

Mu ijambo rye ry'ikaze, Guverineri wIntara y'Amajyaruguru yashimiye Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, buhora butekereza ku mibereho y'umuturage, akaba ari no muri urwo rwego imiryango 1065 yo mu Karere ka Gicumbi yashyikirijwe telefoni zo mu bwoko za Smartphones.
Guverineri Nyirarugero yijeje ko izo telefoni zizafasha abaturage bazihawe kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo. Yijeje kandi ko zizafasha mu bukangurambaga bwo kurandura burundu ibiyobyabwenge, magendu no kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yibukije ko gahunda ya Connect Rwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, hagamijwe ko buri muryango watunga telefoni ya “Smartphone”. Yasabye abahawe telefoni kuzazikoresha uko bikwiye bakiteza imbere ari nako barushaho gutanga amakuru y'ibikorwa byiza bagenda bageraho.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko muri gahunda ya Connect Rwanda, telefoni zisaga 23,000 zimaze gutangwa kandi gahunda ikomeje, aho abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje kuyigiramo uruhare.
Ni muri urwo rwego yashishikarije abafite ubushobozi bo mu Karere ka Gicumbi gushyigikira iyi gahunda y'ingirakamaro.

Ku ruhande rwabo, abaturage bahawe telefoni za “Smartphones”, bagaragaje amarangamutima, bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bakesha izo telefoni, bemeza ko zigiye kubahindurira ubuzima. Bijeje ko izo Smartphones bazazifata neza kandi ko bagiye kuzibyaza umusaruro ukwiye, bakiteza imbere.

Twamenyesha ko buri muryango umwe waturutse muri buri mudugudu mu midugudu 629 igize Akarere ka Gicumbi, washyikirijwe telefoni ya “Smartphone” hiyongereyeho imboni z'umutekano 236 na zo zahawe bene izo telefoni.

Telefoni zatanzwe mu Karere ka Gicumbi zatanzwe n'abafatanyabikorwa muri gahunda ya Connect Rwanda, barimo MTN, BK na Entreprise Urwibutso ya SINA Gerard.