GICUMBI: HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA WO KURWANYA MALARIYA, ABATURAGE BASABWA KUGIRA URUHARE MU KUYIRANDURA BURUNDU
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2023 mu Murenge wa Bukure, Akarere ka Gicumbi habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malariya ku rwego rw'Igihugu, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Kurandura Malariya bihera kuri njye”. Ibyo birori byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Dr Rwibasira Gallican, wari uhagagarariye Minisiteri y’Ubuzima, Robin Martz, wari uhagarariye USAID Rwanda, Abafatanyabikorwa batandukanye, Inzego z’Umutekano ndetse n’abaturage benshi baturutse mu Murenge wa Bukure no mu yindi Mirenge bihana imbibi.

Ubutumwa bwatangiwe muri ibyo birori, bwagarutse ku bubi bw’indwara ya malariya, imbaraga Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bashyira mu kuyirwanya ndetse n’uruhare rw’abaturage mu kuyirandura burundu.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel yagaragaje ko Imirenge ya Bukure, Giti, Mutete, Rutare na Rwamiko iza ku isonga muri ako karere mu kugira abarwayi benshi ba malariya, aho yaboneyeho gutanga icyifuzo cy’uko ako Karere na ko kahabwa umwihariko wo gutererwa umuti wica udukoko dutera malariya.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Leta y'u Rwanda ku mbaraga ishyira mu kurwanya malariya n'izindi ndwara, zirimo n'iz'ibyorezo. Yashimiye kandi Abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu guhashya malariya no guharanira kuyirandura burundu, hagamijwe guharanira ubuzima bw'abaturage buzira malariya.
Guverineri Nyirarugero yahamagariye buri muturage kugaragaza uruhare rwe mu gukumira no kurwanya malariya.Yagize ati, “Turasabwa gukora ibishoboka byose, uruhare rwa buri wese rukagaragara, buri wese akabigira ibye, ariko cyane cyane dufatanya gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho mu kurwanya malariya kandi dushyira imbaraga mu gukumira malariya kurusha uko twajya kuyivuza”.
Mu ngamba zashyizweho zigamije guhashya no kurandura malariya abaturage basabwe gushyira mu bikorwa, zirimo, kuryama mu nzitiramibu iteye umuti, gusiba ibidendezi by'amazi bishobora kororokeramo udukoko dutera malariya, gutema ibihuru hafi y’ingo, kwibuka gukinga imiryango n’amadirishya mu masaha y’umugoroba ndetse no kwihutira kwegera umujyanama w’ubuzima cyangwa Ikigo Nderabuzima ku muntu wagaragaje ibimenyetso by’impuruza bya malariya, birimo kuribwa umutwe, gucika intege, kugira umuriro mwinshi n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akaba yashimangiye ko Igihugu cyakoze ibishoboka byose, bityo ko “…nta muntu wavuga ngo yabonye ibimenyetso by’impuruza bya malariya ngo abure uko yivuza, nta muntu ukwiriye kurembera mu rugo nta n’umuntu ukwiriye kujya kwivuza magendu ya malariya kandi Igihugu cyarakoze ibishoboka byose kugira ngo n’uwaba yagize amahirwe make akayandura ajye kwivuza akire hakiri kare malariya itarinze kuba yaba n’igikatu ngo ibe yahitana n’ubuzima”.
Yasoje ubutumwa agira ati, “Nsabe rero nk’uko iyi nsanganyamatsiko ibivuga uyu munsi, birashoboka ko turandura malariya mu gihugu cyacu, icyo bisaba kiroroshye, ni uko mbigira ibyanjye, na we ukabigira ibyawe”.
Ku ruhande rwe, Dr Rwibasira Gallican wari uhagarariye Minisiteri y'Ubuzima muri ibi birori, yijeje abaturage ko iyi Minisiteri izakomeza kubaba hafi mu rugamba rwo kurandura burundu malariya, cyane cyane ikomeza gukora ubushakashatsi kuri iyi ndwara kandi inakomeza gukorana n'izindi nzego kugira ngo hazaboneke urukingo rwayo, dore ko nk’uko yabitangaje u Rwanda ruri mu bihugu bishobora kuzageragerezwamo urukingo rwa malariya.

Yijeje kandi ko Minisiteri y’Ubuzima izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo habe uburyo bworoshye bwo kuvura ndetse no kurwanya malariya, bitiriwe bigera kwa muganga ahubwo bikorerewe ku rwego rw’Abajyanama b’Ubuzima.
Uwari uhagarariye Ikigo cya USAID Rwanda, Madamu Robin Martz yashimye imbaraga Leta y'u Rwanda ishyira muri gahunda yo kurwanya malariya ndetse n'uruhare rw'Abajyanama b'Ubuzima muri icyo gikorwa. Akaba yijeje Ikigo cya USAID Rwanda kitazahwema gutera inkunga Leta y'u Rwanda muri gahunda ifite yo kurandura burundu malariya.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya malariya, byaranzwe kandi n'ubutumwa butandukanye bwatanzwe n'abahanzi batandukanye, babinyujije mu ndirimbo zabo ndetse no kumurika bimwe mu bikoresho byifashishwa mu bukangurambaga bwo kurwanya iyi ndwara, birimo “drone” ndetse n’ibyifashishwa mu gukumira iyi ndwara.
