GICUMBI: HATEWE IBITI 2000 MU MURENGE WA RWAMIKO MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI K’UKWAKIRA 2023
Kimwe n’ahandi mu Gihugu, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru hakozwe umuganda rusange usoza Ukwezi k’Ukwakira 2023. Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo gutera ibiti mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro Igihembwe cy'Amashyamba 2024 gifite insanganyamatsiko igira iti “Amashyamba yitaweho, Isi nzima”.
Ni muri urwo rwego, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, umuganda wakorewe mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, aho Guverineri w’iyi Ntara, Bwana Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n’abaturage bo muri uwo Murenge mu gikorwa cyo gutera ibiti, ku muhanda uhuza uwoMurenge wa Rwamiko n’uwa Bukure, ahatewe ibiti ibihumbi bibiri byo mu bwoko bwa Gereveriya.


Mu butumwa yagejeje ku bitabiiriye uwo muganda, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku kamaro k’amashyamba, aho yavuze ko umwuka mwiza duhumeka tuwukesha amashyamba, akarinda ubutaka isuri hakiyongeraho n'uruhare rwayo ntagereranywa mu bukungu bw’Igihugu. Yaboneyeho gukangurira abaturage b’Akarere ka Gicumbi n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru muri rusange kubungabunga amashyamba aho ari hose no kuyongera aho bishoboka hose ndetse no kwirinda gusarura amashyamba ateze. Yabasabye kandi kwitabira gutera ibiti by'imbuto ziribwa, aho buri rugo rwasabwe nibura gutera ibiti bitatu, ibyo bikazafasha kandi muri gahunda yo kurwanya imirire mibi. Abo baturage banasabwe kwitabira gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ubutaka.

Ibindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abo baturage, birimo kwimakaza isuku no kuyigira umuco, gukora cyane bakivana mu bukene, gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi n'igwingira, kwihutira kwishyura mituweli ku batarabikora no kwitabira kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.
Yabasabye kandi gukomeza gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya, kurwanya ubusinzi n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, kwirinda amakimbirane no gusiragira mu nkiko, ahubwo bakimakaza gukemura ibibazo mu bwumvikane. 
Twabamenyesha kandi ko nyuma y'uyu muganda hakozwe amatora yo kuzuza inzego z'Umudugudu no gutora abagize Biro y'Inama Njyanama y'Umudugudu.
