GICUMBI: GUVERINERI NYIRARUGERO YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA BWISIGE MU MUGANDA USOZA UKWEZI KWA NZERI 2022 YIBUTSA ABATO KWITA KU BAGEZE MU ZABUKURU
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2022, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Bwisige, Akagari ka Gihuke mu Karere ka Gicumbi mu Muganda Rusange usoza Ukwezi kwa Nzeri 2022. Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo gutunganya umuhanda Rwasama-Bwisige- Gihengeri uhuza Uturere twa Gicumbi na Gatsibo, ahasibuwe inzira z'amazi kuri uwo muhanda, hasibwa ibinogo byari biwurimo ndetse hanatunganywa inkengero zawo.

Mu butumwa Guverineri Nyirarugero yagejeje ku baturage b’Umurenge wa Bwisige nyuma y’umuganda, yabasabye kurushaho gukora cyane bakiteza imbere anabibutsa gahunda z’iterambere zitandukanye Leta yabashyiriyeho n’akamaro kazo ari na ko yabasabye kuzitabira uko bikwiye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse kandi ku buzima bw’abageze mu zabukuru, aho yagaragaje ko bakeneye kwitabwaho bakagira amasaziro meza. Yavuze ko kwita ku bari mu zabukuru bidakorwa mu Rwanda gusa, ko ahububwo ari inshingano zikorwa ku isi hose. Yibukije abo baturage ko ku itariki ya 04 Ukwakira 2022 mu Rwanda hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w'abageze mu zabukuru, aho yabasabye gukomeza kubitaho no kubaba hafi kuko ari bo soko tuvomamo. Yagize ati: “Turi mu cyumweru cyahariwe kwita ku bari mu zabukuru, mwegere abasaza n’abakecuru mutitaye ko mufitanye isano, mubafashe kubona ibyo bakeneye kuko kugira amasaziro meza nta muntu utabyifuza”.

Mu bindi Guverineri Nyirarugero yakanguriye abo baturage, birimo kurushaho kwitabira gahunda ya “Ejo Heza” kuko ari imwe mu bizabafasha kugira amasaziro meza, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwirinda amakimbirane yo mu ngo, ahanini aturuka ku businzi bukabije, gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije, barushaho gucukura imirwanyasuri no gusazura amashyamba, kurwanya no gukumira ibiza, bitabira kuzirika ibisenge no gucukura ibyobo bifata amazi no kujyana abana bose ku ishuri.
