GICUMBI: GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA ABATUYE UMURENGE WA RUBAYA GUSHYIGIKIRA IMBONI Z’UMUTEKANO
Nyuma y’aho ku itariki ya 02 Ukwakira 2021 mu Karere ka Gicumbi hashojwe amahugurwa yari agenewe urubyiruko magana ane mirongo itatu na batandatu, bahawe inshingano zo kunganira mu gukumira no kurwanya ibyobyabwenge, magendu no kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane bagira uruhare mu kurinda ibyambu bikoreshwa muri ibyo bikorwa bitemewe bazwi ku izina ry’“imboni z’umutekano”, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukwakira 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, CSP Francis Muheto n'Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bakoranye inama n’abaturage b’Umurenge wa Rubaya, babakangurira gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu, urwo rubyiruko rw’abakorerabushake mu nshingano barimo. Iyi nama yaje kandi nyuma y’aho mu minsi ishize hari umwe muri izo mboni z’umutekano wahohotewe n’abarembetsi, bikaza kugaragara ko n'abaturage bari hafi aho batigeze bashaka kugira uruhare mu kumutabara, ibyo bikaba bigaragaza ko hari bamwe muri bo bashyigikiye abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge na magendu.

Nyuma yo kubibutsa ibibi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, magendu no kwambuka umupaka ku buryo bunyuranyije n’amategeko n’ingaruka bifite ku baturage no ku bukungu bw’Igihugu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yanenze bamwe mu baturage bagifite umuco wo kujya kwambutsa no kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu, aho yashimangiye ko bene abo bantu nta rukundo rw’Igihugu bafite. Yaboneyeho gusaba abaturage kwamagana abo bantu no kurushaho gufatanya n’imboni z’umutekano kubagaragaza kugira ngo babihanirwe. Yagize ati, “Abafite umuco wo kujya gutunda no kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu murabazi, mureke rero tuve hano dufashe ingamba zo guhagarika ibi bintu dufatanyije n’imboni z’umutekano, kuko bihombya Igihugu cyacu”.

Agaruka ku mboni z’umutekano, Guverineri yasabye abaturage kutabafata nk’abaje kubabangamira, ahubwo bakumva ko bagamije kubungabunga umutekano w’Igihugu, bityo na bo bakarushaho kubunganira no kubatera ingabo mu bitugu mu nshingano barimo, aho yagize ati, “Nagira ngo rero mwese mbasabe gushyigikira imboni z’umutekano mu nshingano barimo zo gukumira ibyobyabwenge, magendu no kwabuka umupaka ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Rwose mwibabona nk’abantu baje kubabangamira no kubarwanya, nimubatere ingabo mu bitugu, hamwe na bo mutahirize umugozi umwe wo kubungabunga umutekano w’igihugu no kurinda ibyagezweho”.
Muri ubu butumwa kandi, abaturage b’Umurenge wa Rubaya bibukijwe amateka meza bafite mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, bityo basabwa kudateshuka no gukomeza gusigasira ayo mateka ngo hato hatagira ikiyasibanganya.

Twabamenyesha kandi ko nyuma y'ibi biganiro, habaye igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge, byiganjemo kanyanga na mayirungi, byafatiwe mu Murenge wa Rubaya.
