GICUMBI: GUVERINERI NYIRARUGERO ARAKANGURIRA ABATURAGE B’UMURENGE WA RUKOMO KWIHUTIRA GUTANGA MITUWELI 2022-2023

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2022, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Gicumbi mu Nteko y'Abaturage, aho yabaganirije kuri gahunda zitandukanye zigamije iterambere n'imibereho myiza yabo.

Nyuma yo kugaragarizwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi ko ku bijyanye na mituweli y’umwaka wa 2022-2023 ugiye gutangira, uyu murenge uri ku mwanya wa nyuma, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahise asaba abo baturage gushyira imbaraga muri iyi gahunda, kugira ngo hatazagira ugira ibibazo byo kurwara ataratanga mituweli akaba yarembera mu rugo. Yagize ati, “Nk’uko mubizi, nta we usezerana n’indwara, kuko izira igihe ishakiye. Murabizi kandi ko na mbere y’uko iyi gahunda ya mituweli ishyirwaho, abantu bajyaga barwarira mu ngo bakaremba, hakabaho n’abahapfira. Ndabasaba nkomeje ko buri muturage yakwihutira gutanga mituweli y’umwaka wa 2022-2023 ugiye gutangira mu gihe kitarenze ukwezi, rwose mubishyiremo imbaraga”.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yakanguriye kandi abo baturage kwimakaza umuco w'isuku, yaba iy'umubiri, iyo mu ngo, iy'ibidukikije ndetse n'iy'amatungo no kuyitoza abana bato. Yabasabye kandi kwitabira kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana bato no gusubiza mu ishuri abana baritaye.

Iyi nteko y’abaturage yabaye kandi umwanya mwiza ku baturage b'Umurenge wa Rukomo wo kubaza ibibazo bitandukanye ku bari babifite. Ibibazo abo baturage babajije byagarutse ku batarahabwa ingurane ahanyujije ibikorwaremezo, birimo amashanyarazi n’umuhanda wa kaburimbo wa Rukomo-Nyagatare, ibyiciro by’ubudehe, aho hari abagaragaje ko bari mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo, bagasaba kubihindurirwa, abakoreye Rwiyemezamirimo wubabatse amashuri muri uwo murenge, bakaba bamaze igihe kirekire batarishyurwa n’ibindi.

Ibibazo byose byabajijwe, bimwe byahawe ibisubizo ibindi bihabwa umurongo w’uburyo bigomba gukemurwamo na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi.