GICUMBI: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA KAGEYO MU MUGANDA WIBANZE KU GIKORWA CYO GUHANGA UMUHANDA KAGEYO-MUTOBO

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ari kumwe n'abakozi bose b'iyi Ntara, bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Gashyantare 2025, umuganda wibanze ku gikorwa cyo guhanga umuhanda Kageyo-Mutobo, uzaba ufite uburebure bwa 5 km igihe uzaba wuzuye.

Uyu muganda witabiriwe kandi n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka, Madamu Nishimwe Marie Grace, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi, inzego z'Umutekano n'abaturage benshi bo mu Kagari ka Nyamiyaga.

Mu butumwa yatanze nyuma y’umuganda, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye abaturage uburyo bitabiriye uyu muganda wo kwihangira umuhanda ugamije kwimakaza imigenderanire n’imihahiranire hagati yabo. 

Yabasabye gukora cyane bakiteza imbere, kwandikisha ubutaka bwabo ku batarabikora, kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, birimo kanyanga, kwimakaza isuku muri byose, kujyana abana bose bagejeje igihe mu ishuri no kumenya uko bahagaze ku bijyanye n'amadeni yo muri banki, Imirenge SACCOs n’Ibigo by'itumanaho.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka yashishikarije abaturage guhinduranya ubutaka bikorewe imbere ya Noteri ubishinzwe, kubyaza umusaruro ubutaka bwabo bakurikije icyo bwagenewe, kwirinda amakimbirane ashingiye ku mbibi z'ubutaka ahubwo bakagana inzego zibishinzwe zikabakosorera no kwandikisha impinduka zose ziba ku butaka