GICUMBI: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASABYE ABATURAGE B’UMURENGE WA BYUMBA BAFITE IKIBAZO CY’UBWIHERERO KUGIKEMURA BITARENZE IBYUMWERU BIBIRI
Mu butumwa yagejeje ku baturage b’Umurenge wa Byumba uherereye mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Gicurasi 2025 ubwo yifatanyaga na bo mu Nteko y’Abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagarutse ku kibazo cy’isuku muri uyu Murenge, aho Abayobozi b’Utugari tuwugize bamugaragaragarije ko hari bamwe mu baturage bayobora bafite ikibazo cy’ubwiherero butameze neza. Aha ni na ho yahereye asaba abo bayobozi gufatanya n’abo baturage bagakemura icyo kibazo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Muri iyo Nteko y’abaturage, buri wese mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari icyenda tugize Umurenge wa Byumba yahawe ijambo maze agaragaza uko ikibazo cy’abaturage bafite ubwiherero butameze neza gihaze mu Tugari bayobora. Hafi ya bose bagaragaje ko n’ubwo hari ingamba zitandukanye zafashwe zo gukemura ku buryo bwa burundu ikibazo cy’ubwiherero ku baturage bo muri uwo Murenge, iyo ntego batarayigeraho ku kigero cy’ijana ku ijana, kuko hakiri abaturage bake cyane bagisigaranye icyo kibazo.
Uwizeyimana Chantal uyobora Akagari ka Ngondore yagize ati, “Ikibazo cy’ubwiherero muri aka Kagari twaragihagurukiye kandi turi mu nzira zo kugikemura, kuko dusigaranye abaturage bafite ubutameze neza bagera ku icumbi. Yehgo barabufite, ariko ntabwo busakaye ndetse nta n’ubwo bukinze uko bikwiye”.
Ahereye ku byo bamugaragarije, Guverineri Mugabowagahunde yasabye abo bayobozi gufatanya n’abaturage icyo kibazo kirangira ndetse anabamenyesha ko nyuma y’igihe bemeranyijweho azagaruka kureba ko cyakemutse.
Yagize ati, “Ndatekereza ko atari n’ibintu bigoranye kuko amabati abiri arahagije kugira ngo ubwiherero bube busakaye neza. Nimufatanye rero n’abo baturage iki kibazo gikemuke vuba. Reka tubahe ibyumweru bibiri kandi habeho ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage, bityo abo bake basigaye na bo bajye ku rwego rw’abandi. Nyuma y’icyo gihe kandi nzagaruka kureba ko byakozwe, ko ikibazo cyakemutse”.

Muri iyo Nteko kandi Guverineri Mugabowagahunde yashimiye abo baturage uburyo bitabira gahunda za Leta zitandukanye, aho bigaragazwa n'ibipimo byiza biranga Akarere kabo ka Gicumbi. Yaboneyeho kubasaba kwihuta aho bakiri inyuma, cyane cyane mu kwitabira gutanga mituweli y’umwaka 2025-2026, kwiteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza, kwitabira gukora irondo no kurwanya ibyaha birimo ubujura, gutunda no gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga no kwitwararika mu bihe by'imvura nyinshi turimo muri iyi minsi.
