GICUMBI: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA URUBYIRUKO GUFASHA AKARERE GUKEMURA IBIBAZO BIKOMEYE GAFITE

Ubwo yifatanyaga n’Urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri ako Karere kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yarusabye kurushaho kugira uuruhare mu gukemura ibibazo bikomeye ako Karere gafite, birimo ibijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu bibazo by’ingenzi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutseho, birimo icy’abana bata ishuri n’abarisiba, ikibazo cy’umwanda ugaragara hirya no hino muri ako Karere ndetse no kwitabira kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko Akarere ka Gicumbi kari mu Turere turi mu myanya y’imbere mu kugira abana bataye ishuri, bityo asaba urubyiruko kugira iki kibazo icyarwo, bagakurikirana ko abana bari hirya no hino mu Karere bitabira ishuri kandi uko bikwiye ndetse bakanabikangurira ababyeyi, kuko nk’uko yabishimangiye “Iterambere rirembye ntiryagerwaho uko bikwiye igihe abantu bose batize ngo bajijuke”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye kandi urwo rubyiruko kugira uruhare rufatika mu kurwanya umwanda umaze igihe uvugwa mu Ntara y’Amajyaruguru bahereye ku Karere babarizwamo ka Gicumbi, aho yagize ati, “Ndabasaba rwose kugenda mugakangurira abaturage kurangwa n’isuku muri byose no kuyigira umuco, kuko isuku ari isoko y’ubuzima”

Ku bijyanye no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yabwiye urwo rubyiruko ko rukwiye gishishikariza abaturage kwizigama muri iyo gahunda kandi bakabikora atari ukwikiza kuko hari ari abo usanga bashyiramo amafaranga make cyane adashobora kuzagira icyo azabamarira mu gihe cy’izabukuru, aho yatanze urugero rw’abashyiramo amafaranga magana atanu ku kwezi kandi wenda bafite ubushobozi bwo kurenza uwo mubare.

Mu bindi Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye urwo rubyiruko, birimo gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bityo zikarufasha mu iterambere kwitinyuka no gukorera hamwe no kuzagira uruhare mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Agaruka ku bikorwa byagezweho n'Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi muri uyu mwaka, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri ako Karere, Basesayose Telesphore yavuze ko bakoze ibikorwa bitandukanye, birimo kurwanya imirire mibi, aho bubatse imirima y'imboga 13,456, kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, aho bubatse banasana ubwiherero 793, bubakiye kandi abatishoboye amazu 18, basana agera kuri 391, basubije mu ishuri abana bagera kuri 1,747, bakora ibikorwa byo kurwanya isuri, kuremera abatishoboye muri gahunda ya Girinka n’ibindi.

Mu byifuzo Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko yagejeje ku Buyobozi mu izina ry’urubyiruko, birimo gusaba kubakirwa Ikigo cy'Urubyiruko kigezweho, kubakirwa ibibuga by'imikino bigezweho, kubakirwa Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (IPRC Gicumbi) no kubakirwa Agakiriro.

Muri iyi Nteko kandi Abahuzabikorwa b'Urubyiruko ku rwego rw’Akarere n’Imirenge ikagize bashyikirijwe amagare ya siporo yo kubafasha mu kazi bakora. Ni mu gihe Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi na bwo bwashyikirije urwo rubyiruko igikombe bwarugeneye ku bw'umusanzu warwo mu iterambere ry'ako Karere.