GICUMBI: ABAYOBOZI N’ABATURAGE BASABWE GUSIGASIRA GAHUNDA Y’UBUMWE N’UBUDAHERANWA
Ibi byasabwe abitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Karere ka Gicumbi yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ugushyingo 2023, yahuje Abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera muri ako Karere, zirimo iza Leta, abikorera, Abayobozi b'Amadini n'Amatorero, abahagarariye Urubyiruko n'abandi. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko ubumwe n'ubudaheranwa bw’Abanyarwanda buhagaze muri ako karere no gufata ingamba zo kurushaho kubusigasira, hirindwa icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya.

Iyi nama yitabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Hon Uwacu Julienne, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ndetse n’Abahagarariye Inzego z'Umutekano.
Mu ijambo rye ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi w'agateganyo, Madamu Uwera Parfaite yavuze ko mu bikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa muri ako karere, birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, abahisha amakuru y'ahakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imanza zaciwe n'Inkiko Gacaca zitararangizwa, amakimbirane n'ibindi.

Atangiza iyi nama, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko bidakwiye ko nyuma y’imyaka igera kuri mirongo itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari uwaba akirangwaho amacakubiri aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Ni na ho yahereye agaragaza ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gusesengura ibibazo bibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa muri ako Karere ka Gicumbi no kubikemura abantu bahereye mu mizi. Yaboneyeho gusaba Ubuyobozi bw’ako karere n’abagatuye, gusigasira gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, barusaho kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabukoma mu nkokora. Yongeyeho kandi ko uwo ari wese wagaragaraho amacakubiri atazihanganirwa, ko ahubwo azashyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo abiryozwe.

Mu kiganiro “Ndi Umunyarwanda isano muzi dusangiye”, Hon Uwacu yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yabagaragarije ko “Ndi Umunyarwanda” ari ubuzima n'ishingiro ryo kuba abo turi bo, aho yaboneyeho gusaba Abanyagicumbi kwirinda amahitamo mabi no guca ukubiri n'ibibatanya bihimbano, bigamije kubasubiza inyuma.

Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro n'ibitekerezo bitandukanye biganisha ku ngamba zo gukomeza ubufatanye mu kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda no gukomeza kwirinda no kurwanya icyo ari cyose cyabuhungabanya.
