GICUMBI: ABAVUGA RIKUMVIKANA BO MU MIRENGE YA KANIGA NA RUSHAKI BASABWE KUBA KU ISONGA MU KURWANYA NO GUCA IBIYOBYABWENGE

Ibi abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Kaniga na Rushaki yo mu Karere ka Gicumbi babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, mu nama yakoranye na bo kuri uyu wa kane tariki ya 19 Kanama 2021, hagamijwe kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya no guca ibiyobyabwenge na magendu bikunze kugaragara muri ako gace kandi buri muturage akabigiramo uruhare rufatika. Iyi nama yabereye ku Mulindi w’Intwari mu Murenge wa Kaniga, yitabiriwe kandi na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara y’Amajyaruguru

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragarije abavuga rikumvikana bo mu Mirenge yavuzwe haruguru ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho y’abaturage, birimo imihanda, amavuriro, amashuri, amashanyarazi, amazi, gutuza abantu mu midugudu n’ibindi, bagejejweho na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Yabasobanuriye kandi ibikorwa biriho muri iki gihe Leta yashyizemo amafaranga menshi, birimo Umushinga wa Green Gicumbi, bigamije guha akazi abatuye muri ako gace no kugira uruhare mu iterambere ryabo.

Ahereye kuri ibyo bikorwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko bitagakwiye kuba hari abaturage bo muri ako gace bakishora mu bikorwa by’uburembetsi, bigamije kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Yagize ati, “Ukurikije ibikorwa byose byakozwe aha ngaha, byakagombye kuba inkuru y’uburembetsi itakivugwa muri aka gace’.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yaboneyeho gusaba abavuga rikumvikana bo muri iyo Mirenge, kuba ku isonga mu kurwanya no guca ibiyobyabwenge na magendu, bikigaragara muri ako gace kandi bakirinda kuba ba siniteranya bakingira ikibaba abambuka umupaka mu buryo butemewe, bagiye kwinjiza mu gihugu ibyo biyobyabwenge na magendu. Yagize ati, “Igihe kirageze ngo ibintu bihinduke kandi buri wese ajyane na byo kandi abigiremo uruhare. Ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu bikigaragara muri aka gace, ni mwebwe mufite igisubizo cyabyo, kuko mwafashe icyemezo ngo ibi ntibikorwa, ntibyakorwa. Ndabasabye rwose mureke kuba ba siniteranya, ahubwo nimube ku isonga mu kugaragaza abo bose bakora ibyo bikorwa bigayitse”.

Mu kiganiro yahaye abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Kaniga na Rushaki, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana yabasabye kurwanya bivuye inyuma ibiyobyabwenge bahereye k'ubumwe bw'umuryango no kurushaho kwita ku burere bw'abana no kwita ku rubyiruko.

Mu bindi byasabwe abavuga rikumvikana bo muri iyo Mirenge, harimo gukangurira abaturage gukomeza kwirinda COVID-19 no kwitabira gukingirwa ku bo bireba, gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta, zirimo Ejo Heza na Mituweli, kurwanya igwingira ry'abana bato, barushaho kwita ku mirire yabo no gukangurira abaturage kwitegura ibihe by'imvura y'umuhindo, bitabira kuzirika ibisenge no gusibura imiferege y'amazi.

Ku ruhande rwabo, abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Kaniga na Rushaki, bashimye imishinga itandukanye Leta y'u Rwanda yabazaniye, aho bemeza ko yatumye ikibazo cy'uburembetsi kigabanuka. Bijeje abayobozi babasuye ko bagiye kongeramo ikibatsi mu kurwanya no guca ibiyobyabwenge