GICUMBI: ABATURAGE B’UMURENGE WA RUTARE BASABWE KWIMAKAZA INZIRA Y’UBUHUZA MU GUKEMURA AMAKIMBIRANE
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Rutare mu gukemura ibibazo bitandukanye bamwe muri bo bamugejejeho mu Nteko y’Abaturage, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yabasabye kurushaho kwimakaza inzira y’ubuhuza mu gukemura amakimbirane aba yavutse hagati yabo, bityo bakishakamo ibisubizo nk’abaturanyi aho gusiragira mu nkiko.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye abatuye uyu Murenge kwirinda kubana bahanganye, bakirinda amakimbirane, no mu gihe bayagiranye bakayakemura mu buryo bw’ubwumvikane bifashishije inzira y’ubuhuza. Yongeyeho ko kuyoboka inzira y’ubuhuza igamije gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane bizabarinda gusiragira mu nkiko, gukurura inzangano mu miryango ndetse no gutakaza igihe n’ubushobozi bakagombye gukoresha biteza imbere. Yagize ati, “Turasaba buri wese kwirinda kuba isoko y’amakimbirane ahubwo mukayoboka inzira y’ubuhuza igamije gukemura ayo makimbirane binyuze mu bwumvikane, bitabasabye kujya mu nkiko kuko bizabarinda inzangano ahubwo bigatuma murushaho kwimakaza ubumwe hagati yanyu”.

Muri iyi Nteko y’Abaturage kandi, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye abatuye Umurenge wa Rutare ku ruhare bagira mu guteza imbere umukamo w'amata muri ako gace, anabizeza kubashakira isoko ryawo ryagutse kugira ngo urusheho gukomeza kubateza imbere.
Mu bindi yabasabye, birimo gukora cyane bakivana mu bukene kandi bagaharanira kwigira, kwita ku bikorwa by'ubuhinzi no kubahiriza ibihingwa byumvikanyweho, gukumira no kurwanya ibiza, bitabira kuzirika ibisenge, gucukura ibyobo bifata amazi no gusibura imiringoti.
Yabasabye kandi kwitabira gutera ibiti by'imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira, kwishyura mituweli ku batarabikora, kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, kurwanya ubusinzi n'ibiyobyabwenge, kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose kigamije gukoma mu nkokora ubumwe bw'Abanyarwanda, kwimakaza isuku hose no kuyigira umuco, kugira uruhare mu kwesa imihigo y'Akarere 2023-2024 no kwitabira gukora irondo rishingiye ku Isibo.

Ibibazo bijyanye n'amakimbirane ashingiye ku mitungo, ibirebana no gutunganya ibikorwaremezo, ibishingiye ku butaka n'ibindi, ni bimwe byakiriwe kandi bihabwa ibisubizo n'umurongo w'uburyo bigomba gukemukamo muri iyi nteko y’Abaturage.
