Gicumbi: Abaturage batarishyura Mituweli ya 2026–2027 basabwe kwihutira kubikora kuko indwara idateguza
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abaturage bo mu Karere ka Gicumbi batarishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bw'umwaka wa 2026–2027 kwihutira kubikora, ashimangira ko indwara idateguza, bityo buri muturage akwiye kwihutira kwishyura uwo musanzu hakiri kare kugira ngo azabashe kubona ubuvuzi igihe bibaye ngombwa.
Ubu butumwa yabutanze ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, ubwo yifatanyaga n'abaturage b'Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rwamiko, mu Karere ka Gicumbi, mu Nteko y'Abaturage. Yagaragaje ko kwishyura Mituweli ku gihe ari ingenzi kuko bituma umuntu adatungurwa igihe bibaye ngombwa ko akenera serivisi z’ubuvuzi.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko buri muturage akwiriye kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwe n'ubw'umuryango we, asaba abatarishyura Mituweli kudategereza igihe uburwayi bwageze, ahubwo bakuzuza inshingano zabo hakiri kare. Yanibukije abaturage ko abafite ibibazo bijyanye n'ibyiciro cyangwa imyirondoro yabo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura kugira ngo na bo babashe kwishyura Mituweli no kubona serivisi z'ubuvuzi nta nkomyi.
Bamwe mu baturage bitabiriye iyi Nteko bahawe umwanya bagaragaza impamvu batarishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bw'umwaka wa 2026–2027. Bagaragaje ko imbogamizi nyamukuru ari ukuba barashyizwe mu byiciro bavuga ko bidahura n'ubushobozi bwabo bwo kwishyura umusanzu.
By'umwihariko, abaturage bari bashyizwe mu cyiciro cy'abasabwa gutanga umusanzu w'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20 bagaragaje impamvu bumva badakwiye kuba muri icyo cyiciro, basobanura uko imibereho yabo itajyanye n'icyo cyemezo.
Ku ruhande rwabo, abayobozi b'inzego zegereye abaturage ku rwego rw’Akagari, basobanuye impamvu zashingiweho mu gushyira buri muturage mu cyiciro runaka. Nyuma y'ibiganiro n'isuzuma ryakozwe n'Inteko y'Abaturage, hafashwe imyanzuro itandukanye, aho bamwe mu baturage bimuriwe mu byiciro bihuye n'ubushobozi bwabo, mu rwego rwo kuborohereza kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Muri iyi Nteko y'Abaturage, hanaganiriwe ku zindi ngingo zigamije imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage zirimo isuku n'isukura, gukumira indwara z'ibyorezo, cyane cyane izibasira amatungo, kwitegura itangwa ry'indangamuntu y'ikoranabuhanga, ndetse n'izindi gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho y'abaturage.