GICUMBI: ABASORE N’INKUMI 436 BAGIYE KUNGANIRA MU GUKUMIRA NO KURWANYA IBYOBYABWENGE, MAGENDU NO KWAMBUKA UMUPAKA MU BURYO BUNYURANYIJE N’AMATEGEKO

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, magendu no kwambuka umupaka bya hato na hato mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikunze kugaragarara mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane mu Mirenge y’Uturere twa Burera na Gicumbi ihana umupaka n’Igihugu cya Uganda, kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, mu Karere ka Gicumbi hatangijwe amahugurwa agenewe abasore n’inkumi 436, bagiye kunganira mu guhangana no gukumira icyo kibazo, cyane cyane bagira uruhare mu kurinda ibyambu bikoreshwa muri ibyo bikorwa bitemewe.

Aya mahugurwa y’iminsi icumi arimo kubera mu Murenge wa Rushaki, yatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi.

Mu kiganiro “Ndi Umunyarwanda:Isanomuzi iduhuza yahaye abitabiriye aya mahugurwa, Hon Bamporiki yabibukije ko bagomba kuzirika ko u Rwanda ari Igihugu cyacu twese, bityo ko buri ahamagarirwa kurukunda no kugira uruhare mu guharanira ko rutekana ndetse no guhora yiteguye kurwimana. Yabibukije kandi guhora bazirikana gushyira imbere inyungu z’u Rwanda mbere y’izabo bwite, kuko ari byo bizabashoboza gutahiriza umugozi umwe mu nshingano bagiye kujyamo, aho yagize ati, “Iyo ushyize u Rwanda imbere, bikubera intwaro yo kudatsindwa”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabamenyesheje ko ikigamijwe ari uguhangana n'ibiyobyabwenge na magendu ndetse no kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bityo ko icyo bitezweho ari ukugira uruhare rufatika mu guharika burundu ibyo bikorwa bitemewe.

Guverineri Nyirarugero akaba yabasabye kuzarangwa n'ubunyangamugayo n'imyitwarire myiza mu nshingano bahamagariwe no kuzirinda icyo ari cyo cyose cyazanduza isura yabo, harimo gukingira ikibaba abinjiza ibiyobobyabwenge na magendu, ruswa n'ibindi. Yabijeje kandi ko ubuyobozi buzabahora hafi mu muri izo nshingano bazaba barimo.

Ku ruhande rwabo, abasore n’inkumi bitabiriye aya mahugurwa, bijeje abayobozi ko biteguye neza gukurikirana aya mahugurwa kandi ko ubumenyi bazakuramo buziyongera ku bushake bafite bwo kugira uruhare rugaragara mu gukumira no kurwanya ibikorwa byo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byo ntandaro yo gutunda no kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge na magendu.