GICUMBI: ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B’UTUGARI BASHYIKIRIJWE MOTO ZO KUBAFASHA KURANGIZA NEZA INSHINGANO ZABO
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 ni bwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ijana n’icyenda tugize Akarere ka Gicumbi bashyikirijwe moto n’Ubuyobozi bw’ako Karere mu rwego rwo kubafasha kurangiza inshingano zabo neza, cyane cyane barushaho kunoza imitangire ya serivisi no kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.

Abashyikirijwe izo moto batangaje ko moto bahawe zizabafasha kunoza akazi kabo, umuturage agahabwa serivisi inoze kandi ku gihe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisuna gaherereye mu Murenge wa Byumba, Bwana Hategekimana Alphonse, yavuze ko moto bahawe ari igisubizo kuri bo, kuko bazajya bagerera ku kazi igihe bikabafasha gutanga serivisi nziza ku muturage. Yagize ati, “Ntabwo tuzakererwa ku kazi kuko nta rwitwazo dufite, kuko ntiwaba ufite moto ngo uvuge ko utagereye ku kazi igihe. Ikindi moto zizadufasha kugera mu Tugari twose n’Imidugudu itugize, bityo tubashe kureba uko umutekano w’abaturage umeze, tumenye niba n’amarondo akorwa neza uko bikwiye”.
Hategekimana yavuze ko kubera imiterere y’Akarere ka Gicumbi gafite imisozi ihanamye, wasangaga bagorwa no kuyigendamo igihe bajyaga gukemura ibibazo by’abaturage, ndetse igihe bwije bagatinya kugenda kubera kwanga guhura n’ingorane z’umutekano mu nzira. Yongeyeho kandi ko bishimiye ko izo moto bahawe, Akarere kazabaha inyunganizi yo kuzishyura ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu, bo bakongeraho amafaranga make ari hagati y’ibihumbi icumi n’ibihumbi cumi na bitanu, bitewe n’ubwoko bwa moto umuntu yafashe n’ikiguzi cyayo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice wari Umushyitsi Mukuru muri icyo gikorwa, yasabye abo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe moto kuzikoresha batanga serivisi nziza ku baturage. Yagize ati “Kuba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe moto, bisobanuye gusanga umuturage aho ari agakemurirwa ikibazo, ndasaba rero abazihawe kugaragaza impinduka mu gukemura ibibazo by’abaturage, Akagari kakaba koko ishingiro ryo gukemura ibibazo by'abaturage”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye kandi Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gicumbi kurushaho gukangurira abaturage kwimakaza umuco w'isuku kandi na bo bakabitangamo urugero, kubakangurira kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. gushishikariza abaturage kwitabira igihembwe cy'ihinga 2024 A ku gihe no kubafasha kubona imbuto n'ifumbire ku gihe, kwitegura neza itangira ry'umwaka w'amashuri 2023-2024 no kujyana abana bose mu ishuri, gukumira no kurwanya ubusinzi kuko bufite ingaruka nyinshi ku buzima n'imibereho y'abaturage.

Iki gikorwa cyo guha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari moto nk’inyoroshyangendo cyatangijwe mu Karere ka Gicumbi biteganyijwe ko kizakorwa no mu tundi turere tugize Intara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo gukemura ibibazo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bagiye bagaragaza byo kugorwa n’ingendo bakoraga n’amagaru, bigatuma badatanga serivisi nziza.
