GAKENKE-RULI: IMIRYANGO 14 YASEZERANYE IMBERE Y’AMATEGEKO, ABASHAKANYE BASABWA KWIMAKAZA IHAME RY’UBURINGANIRE


Kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 24 Nzeri 2022 mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Ruli habereye ibirori byo gutangiza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire mu Ntara y'Amajyaruguru, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, "Twimakaze ihame ry'uburinganire, dushyira umuturage ku isonga". Ni ibirori byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Ministiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Madamu Uwimana Consolée, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabiowagahunde Maurice, Umugenzuzi Mukuru w'Ihame ry'Uburinganire mu Rwanda, Umutoni Gatsinzi Nadine, Inzego z'Umutekano, Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gakenke  ndetse n'abaturage benshi b'Umurenge wa Ruli.

Ni ibirori byaranzwe kandi no gusezerana imbere y’amategeko kw’imiryango cumi n'ine (14) yo mu Murenge wa Ruli yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n'amatgeko, yiyemeje kubana mu buryo bwemewe n'amategeko, aho yashyingiranywe imbere y'umwanditsi w'irangamimerere w'Umurenge wa Ruli, Bwana Hakizimana Jean Bosco.

Mu butumwa bwatangiwe muri ibyo birori, Minisitiri Uwimana yashimiye imiryango yasezeranye imbere y'amategeko aboneraho no guhamagarira abashakanye kurushaho kwimakaza ihame ry'uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kubana bumvikana ndetse bakirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’umuryango.

Minisitiri Uwimana yakomeje avuga ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire, hari ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane hagati y’abashakanye, imicungire mibi y'umutungo, igwingira mu bana bato, abangavu baterwa inda zidateganyijwe, abana bata ishuri n'ibindi byose bibangamira ihame ry'uburinganire. Yasabye abaturage muri rusange n’abashakanye ku buryo bw’umwihariko kugira uruhare mu kurwanya ibi byose bigacika burundu, hagamijwe kubaka umuryango mwiza, utekanye kandi ushoboye.

Agaruka ku kibazo cy’abana bagwingira mu Karere ka Gakenke, aho imibare igaragaza ko bari kuri 24.4%, Minisitiri Uwimana yavuze ko bitumvikana ukuntu ikibazo nk’iki kigaragara mu karere gafite ibiribwa n'amatungo bihagije, ari na ho yahereye asaba abaturage guhindura imyumvire ku bijyanye n’iki kibazo.

Uretse igikorwa cyo gusezeranya imiryango isanzwe ibana mu buryo butemewe n'amategeko, muri iki cyumweru hateganyijwe ibindi bikorwa bitandukanye, birimo kwandika abana mu bitabo by'irangamimerere, kuremera imiryango itishoboye, kuganiriza abangavu babyariye iwabo, gusubiza mu ishuri abana baritaye, umuganda wo kurwanya imirire mibi n'igwingira n'ibindi.