GAKENKE-RULI: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU BIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI Z’U RWANDA

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Gashyantare 2024 u Rwanda rwizihije Umunsi w'Intwari z'Igihugu cyacu ku nshuro ya 30, aho ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, Guverineri w'iyi Ntara, Hon Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka  Gakenke mu birori byo kwizihiza uyu munsi, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.

Ibi birori byabimburiwe no gutaha ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe muri gahunda y'urugamba rw'iterambere, birimo umuyoboro w'amazi wa Nyarubira ufite ufite uburebure bwa kilometero 53 n'amavomo 34, n'amazu 12 yubakiwe imiryango itishoboye.

Ubutumwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagejeje ku bitabiriye kwizihiza Umunsi w'Intwari z'u Rwanda, bwagarutse ku kubibutsa ko uyu munsi tuzikikana ibikorwa by'ikirenga byaranze izo Ntwari kugeza aho zimwe muri zo zatanze ubuzima bwazo, bityo asaba buri wese kubifatiraho urugero rwiza rwaziranze.

Nyuma yo kubibutsa indangagaciro zaranze Intwari z'u Rwanda, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abaturage b'Umurenge wa Ruli n'ab'Intara y'Amajyaruguru muri rusange, gutera ikirenge mu cy'izo Ntwari no kurangwa no gukunda Igihugu n'abagituye ndetse no kuba bakitangira igihe bibaye ngombwa.

Ibindi Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abaturage b'iyi Ntara kuri uyu munsi, ni ugukomeza gusigasira ibikorwa byagezweho no kubyongera mu bwinshi no mu bwiza, kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo, gukomeza kurangwa n'isuku, kurwanya imirire mibi n'igwingira, gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda n'ibindi.

Abitabiriye kwizihiza uyu munsi bagejejweho kandi ikiganiro cyagarutse ku butwari mu mateka y'u Rwanda, ubutwari bwakuye u Rwanda mu bihe bikomeye, Intwari z'u Rwanda, umuco wo gushima no gushimira abakoze ibikorwa by'ingirakamaro ndetse n'Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu, ikiganiro cyatanzwe na Depite Bitunguramye Diogene.

Ibi birori byaranzwe kandi no kumurika ibikorwa bitandukanye bifite uruhare mu guteza imbere imibereho y'abaturage, birimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, inganda za Kawa, ubuhinzi n'ubworozi, ubukorikori n'ibindi ndetse no kuremera amatungo atandukanye imiryango itishoboye.