GAKENKE-NEMBA: INKOMEZABIGWI 11/2023 ZASHIMIWE IBIKORWA BY’INDASHYIKIRWA ZAKOZE BYAHIZE IBINDI MU NTARA Y’AMAJYARUGURU
Kimwe n'ahandi mu gihugu, kuri uyu mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, mu Turere tugize Intara y'Amajyaruguru, hasojwe ibikorwa by'Urugerero rw'Inkomezabigwi 11/2023.
Ni muri urwo rwego Guverineri w'iyi Ntara, Bwana Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n'Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Nemba, ari na wo wahize iyindi muri ibyo bikorwa.
Ibirori byo gusoza urwo Rugerero, byabimburiwe no gushyikiriza Umukecuru witwa Akizanye Lucie inzu yubakiwe n'Urugerero Inkomezabigwi 11/2023 no kumuremera ibikoresho n'ibiribwa bitandukanye. Mukecuru Akizanye, usanzwe afite ubumuga, mu byishimo byinshi cyane yagize ati, “Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku nzu nziza nubakiwe, kuko rwose iyo nabagamo yari hafi guhirima, Perezida Kagame aragahora ku ngoma”.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine yavuze ko gusoza ibikorwa by'Urugerero rw'Inkomezabigwi 11/2023 byahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubukorerabushake, aho yanashimiye inkomezabigwi zo mu Murenge wa Nemba ku bikorwa bizana impinduka ku mibereho y'abaturage zakoze. Yavuze kandi ko muri rusange inkomezabigwi 7,535 bahwanye na 85%, ari bo bitabiriye urugerero mu Karere kose kandi ko hose hakozwe ibikorwa bizamura imibereho y’umuturage.

Mu ijambo rye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru na we yashimiye Inkomezabigwi zo mu Murenge wa Nemba ku bikorwa byiza bakoze mu gihe cy'amezi atatu bamaze ku rugerero kuko byahize ibindi mu Ntara yose y’Amajyaruguru kandi ko bifite uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y'abaturage.
Yasabye urwo rubyiruko gukomeza kuba intangarugero muri gahunda zitandukanye no kurushaho guharanira guhanga udushya no guharanira ejo hazaza heza, kwirinda ubusinzi n'ibiyobyabwenge no gukebura bagenzi babo batitabiriye Urugerero kandi nta mpamvu zifatika bagaragaje.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashishikarije kandi urwo rubyiruko kwihutira gufata indangamuntu ku batazifite, gukomeza gufasha mu bikorwa by'isuku no gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitarangiye mu gihe cy'Urugerero.

Mu bikorwa byakozwe n'Inkomezabigwi 11/2023 zo mu Murenge wa Nemba, havuzwemo amazu 2 n'ubwiherero 10 byubatswe, amazu 3 n’ubwiherero 5 byavuguruwe, hakozwe umuhanda wa 120 m, hakozwe ubukanguramba bwo gusubiza abana mu ishuri no mu buhinzi n'ibindi.

Muri ibyo birori kandi Akarere ka Gakenke kashyikirijwe inka y'ubudashyikirwa kubera ko kaje ko ku mwanya wa gatatu ku rwego rw'Igihugu mu bikorwa by'inkomezabigwi 11/ 2023.
