GAKENKE: HIZIHIRIIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANTU BAFITE UBUMUGA KU RWEGO RW’INTARA Y’AMAJYARUGURU

Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ukuboza, u Rwanda rwifatanyije n'Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abantu bafite ubumuga, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, "Dufatanye n'abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego z'iterambere rirambye".

Ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, aho Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w'iyi Ntara, Hon MugabowagahundeMaurice.

Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga mu Ntara y'Amajyaruguru, Bwana Karanganwa Jean Bosco yagaragaje ko abantu bafite ubumuga bo muri iyi Ntara hari intambwe igaragara bamaze gutera mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu kwitinyuka no kugaragaza ko na bo bashoboye, babikesha Leta y'u Rwanda ibitaho ku buryo bw'umwihariko.

Bwana Karanganwa yagarutse kandi kuri bimwe mu bibazo abafite ubumuga bo muri iyi Ntara bagihura na byo, birimo ingengo y'imari igenerwa ibikorwa byabo idahagije, abadafite insimburangingo n'inyunganirangingo, abagituye ahantu hababangamiye, abahohoterwa, abana bagikingiranwa n'ibindi maze asaba Ubuyobozi bw'Intara kubakorera ubuvugizi ibi bibazo na byo bigakemuka.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye kwizihiza uyu munsi, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Leta y'u Rwanda idahwema guteza imbere imibereho y'abantu bafite ubumuga. Yavuze ko ari muri urwo rwego hashyizweho Itegeko rishyiraho Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga, ikora guhera ku rwego rw'Umurenge kugera ku rw'Igihugu,

hashyizweho kandi uburyo abantu bafite ubumuga bahagararirwa mu nzego zitandukanye, zirimo n'Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, hashyizweho gahunda ziteza imbere abaturage, aho abafite ubumuga na bo bibonamo, zirimo Girinka na VUP n'ibindi.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abantu bafite ubumuga bo muri iyi Ntara gukomeza kuzamura imyumvire no guharanira ko imibereho yabo yarushaho kuba myiza.

Yabijeje ko Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru buzakomeza kubaba hafi no gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bagaragaje bagifite.

Ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo umukino wa sitting ball, kugabira inka ufite ubumuga, gushyikiriza abafite ubumuga amagare yabugenewe, kubashyikiriza inyunganirangingo (imbago) n'ibindi.