GAKENKE: HATASHYWE INYUBAKO NSHYA Y’AKARERE, ABAKOZI BASABWA KUNOZA IMITANGIRE YA SERIVISI
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yatashye ku mugaragaro Inyubako nshya y'Ibiro by'ako Karere, yuzuye itwaye asanga miliyari imwe na miliyoni magana atanu, ikaba igizwe n'ibyumba mirongo itanu na bitandatu byo gukoreramo n'ibyumba bine by'inama.

Muri ako Karere, Minisitiri Gatabazi yahatashye kandi Ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere kireshya na metero 97, gihuza Utugari twa Taba na Rukura mu Murenge wa Gashenyi, cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 112 ndetse anasura Ishuri ribanza rya Mbuga riherereye mu Murenge wa Nemba.
Nyuma yo gutaha no gusura ibyo bikorwaremezo, Minisitiri Gatabazi yaganiriye n'abakozi b'ako Karere, uhereye ku rwego rw'Akarere kugeza ku rwego rw'Akagari, aho yabagejejeho impanuro zitandukanye zigamije kubafasha kunoza inshingano zabo.

Minisitiri Gatabazi akaba yasabye Abayobozi n'abakozi b'Akarere ka Gakenke gukomeza gushyira imbere umutekano w'abaturage, kunoza imitangire ya serivisi, kwegera abaturage no kumenya imibereho yabo no kubakemurira ibibazo ku gihe. Yabasabye kandi gukurikirana uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa, gukora cyane no kwitanga, kumenya abafatanyabikorwa no gukorana na bo neza, kwirinda amakimbirane mu kazi no kurangwa n'ubufatanye.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yari aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze-LODA, Madamu Nyinawagaga Claudine, bakaba bakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke.
